Ku myaka 190 Y’amavuko Umucyecuru yatangaje abacyera rugendo ubwo bamutungukagaho aho yibera

  • admin
  • 18/07/2018
  • Hashize 6 years

Umukambwe kurusha abandi ku isi witwa Catherine w’imyaka 190 y’amavuko wo mugihugu cy’Ubufaransa yabonywe n’abacyera rugendo bo muri Amerika bari bagiye gusura inzu itakibamo abantu mu rwego rwo kujya gushakamo imitungo y’agaciro yaba yarasizwemo n’abantu bayibayemo cyera.

Ku myaka ye 190 ngo Catherine yibuka uburyo Titanic yibiye mu Nyanja ikindi ngo ni umutanga buhamya w’igihe imodoka yambere yagereye ku isi,ukuza kwa tereviziyo yambere kandi ngo yari ahari indege yambere ikorwa inatangira kuguruka ndetse no gukoresha interinet bwa mbere kuri iy’isi ya Rurema.

Uyu mukambwe ufite ikibazo mu mivugire ye, yabwiye abo bacyera ko yavutse mu mwaka wi 1825 kandi ko yaje kwihisha muri iyo nzu ishaje mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi ndetse guhera ubwo ayibamo,afite ubwoba bwo gusohoka atekereza ko intambara itararangira.

Africa24.info ducyesha iyinkuru ivuga ko Catherine yabwiye abacyerarugendo ko yabaga mu nzu ari kumwe n’abana be 3 ariko ngo bahise bitaba Imana bitewe n’ikirere kitari kimeze neza mu bihe bimwe na bimwe muri ako gace atuyemo.Yivugira ko ari igitangaza kuba agihumeka kugeza magingo aya.

Umukambwe Catherine aganiriza abo bacyerarugendo avuga ko aheruka kwikoza amazi afite imyaka 110 y’amavuko.Ngo ntabwo yigeze anywa inzoga ndetse ngo atumure no ku gatabi imyaka yose y’ubuzima bwe amaze kuri iy’isi.

Ikindi yivugiri ni uko atigeze ajya mu modoka,bivuze ko yagendaga n’amaguru ndetse anabaha inama imwe ikomeye agira ati”Mujye muhekenya ibiryo byanyu buhoro buhoro”!

Abacyerarugendo b’Abanyamerika barebye iruhande rwe babona akarundo k’ibibabi by’ibiti.Bahise bizera ko uwo mukambwe atunzwe n’ibyo bibabi.Gusa nta muntu wasobanukirwa uburyo yabashije kubaho bene ako kageni ativuza ariko bigashoboka ko ibyo bibabi by’ibiti arya aribyo byamuvuraga.

Bamwe bavuga ko yaba ari umusazi ndetse ko yaba abeshya bigendanye n’igihe avuga yavukiye.Uwo mukambwe abo bacyera rugendo bahise bamujyana kwa muganga gukurikirana ubuzima bwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/07/2018
  • Hashize 6 years