Ku myaka 16 y’amavuko Chitah ni umuhanzi ushaka kwagura impano ye
- 13/10/2016
- Hashize 8 years
Chitah ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite impano ndetse n’ubunararibonye mu muziki buruta kure imyaka afite gusa kuri we yumva ko gukora amateka ndetse no kubaka igihugu bitagira imyaka biheraho ahubwo buri muntu wese aba afite umusanzu yatanga abinyujije mu mpano ye.
Ku myaka 16 y’amavuko, uyu muhanzi Chitah yemeza ko afite impano kandi yifuza ko yagera ku rwego rushimishije akiri muto. Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat na R&B akaba kuri ubu yatangiriye ku ndirimbo ikoze mu njyana ya afrobeat yitwa “Ashaka Care” ’
Mu kiganiro na MUHABURA.rw, Chitah akaba yaduhamirije ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima tubamo bwa buri munsi. Ati “Ubundi njya gukora iyi ndirimbo namanje kwisanisha n’ubuzima bwacu bwa buri munsi hanyuma mfata umwanzuro wo gukora iyi ndirimbo kuko nabonaga yafasha benshi.
Chitah avuga ko zimwe mu mbogamizi yatangiye guhura nazo muri muzika ni ukuba akiri umunyeshuli gusa ngo azagerageza ibishoboka byose kuburyo atazatenguha abanyarwanda by’umwihariko abatangiye kumwereka ko bakunze impano ye ndetse n’abatangiye kumushyigikira.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “ASHAKA CARE” YA CHITAH
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw