Ku myaka 10 y’amavuko yarashaje wagira ngo ni umukecuru rukukuri

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years

Umwana w’umukobwa wo muri Cambodia witwa Bo Rakching ufite imyaka icumi y’amavuko uruhu rwe rwakanyaraye rumera nk’urw’umukecuru urengeje imyaka 60 y’amavuko.

Iwabo batuye mu cyaro gituranye n’umurwa mukuru wa Cambodia witwa Phnom Penh mu gice cy’Amajyepfo.Uyu mwana w’umukobwa afite imyaka 10 y’amavuko go yagize uburwayi bwatumye uruhu rwe rwikunja bityo iyo umurebye wagira ngo afite imyaka 60 y’amavuko.

Gusa iby’uko uruhu rwe rwakanyaraye gutyo nk’urw’umukecuru ariko agenda yemye nk’abandi bana bakiri bato nta kibazo bimuteye.

Mu gitondo cya kare arazinduka akajyana na musaza we witwa Chea w’imyaka 11 y’amavuko ku ishuri,aho iyo bari kumwe abenshi bavuga ko uwo musaza we niwe mwana muto cyane kurusha mushikiwe w’imyaka 10 bitewe n’uko agaragara.

Kuri we ababazwa n’uko barumuna be na basaza be bo batemba itoto ariko we akaba asa n’umukecuru ndetse ko badakunda kumuhamagara izina rye ahubwo ngo bamwita nyogokuru.

Baravuga ngo “ Nyogoku!”

Umwe mu bakuru b’idini rya Boudha mu gace atuyemo avuga ko ibibazo Bo afite abiterwa n’ibyo roho ye yabanje gucamo mbere y’uko igera muri we, nibyo bita ’karma’.

Uyu mukobwa muto ariko ugaragara nk’umukecuru kubera uburwayi avuga ko afite ikizere ko azabona ubushobozi umunsi umwe akajya kwivuza akaba umukobwa muto kandi mwiza nk’abandi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years