Ku mupaka wa Gatuna habereye igikorwa cyo kwakira imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kurwa Kane taliki 09 Nzeri 2021, ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda mu bihe bitandukanye.

Umwe muri abo bishwe ni Dusabimana Théoneste w’imyaka 52 uvuka mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Muhambo, Umurenge wa Cyumba, wabonetse ku wa 30 Kanama 2021 nyuma yo kwicirwa i Kabale muri Uganda.

Undi ni Bangirana Paul w’imyaka 47 wo Mudugudu wa Cyasaku, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku italiki 02 Nzeri 2021.

Leta ya Uganda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale Nelson Nshangabasheija n’Inzego z’umutekano, mu gihe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix, ari kumwe n’inzego z’umutekano.

Abo Banyarwanda bishwe bombi babaga muri Uganda, aho bari basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yagize ati: “Amakuru twabanje kuyabwirwa n’Abanyarwanda baba muri Uganda baziranye n’imiryango y’aba bantu, ariko nanone n’Umuyobozi wa Kabale ni we waje kumpamagara ambwira ko hari imirambo iri mu buruhukiro Kabale, ambwira ko ari iy’Abanyarwanda ansaba umunsi nazaza gufatira iyo mirambo, mubwira ko niteguye, aba bose bari bafiteyo ubushabitsi”.

Uretse abayobozi, iyi mirambo yari inategerejwe n’abo mu miryango yabo bari bamaze iminsi mike bamenyeshejwe iby’iyo nkuru y’akababaro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2021
  • Hashize 3 years