Korea y’epfo yazimije indangurura majwi zose zasakurizaga Korea ya ruguru

  • admin
  • 23/04/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe hari kwitegurwa ibiganiro hagati ya Koreya zombi,Korea y’Epfo yazimije indangururamajwi za rutura zitambutsa icengezamatwara ziri ku mupaka iki gihugu kigabana na Korea ya Ruguru, mbere gato y’ibiganiro bikomeye bizahuza ibihugu byombi muri iki cyumweru.Izi ndangururamajwi zikoreshwa cyane kuva intambara ya Korea yarangira, zigamije gutuma abasirikare ba Korea ya Ruguru barinze umupaka bagira ukujijinganya ku byo babwirwa n’abategetsi babo.

Muri Korea y’Epfo hasanganzwe hari indangururamajwi nyinshi kandi zikaba ziri hafi y’umupaka wa Korea ya Ruguru, urusaku zikarwohereza mu gace kaba karimo abasirikare ba Korea ya Ruguru kimwe n’abasivili batuye hafi y’umupaka.Guverinoma ya Korea y’Epfo yatangaje ko gucecekesha izo ndangururamajwi bituma hitegurwa neza ibiganiro biteganyijwe kuwa Gatanu.

Nk’uko BBC yabitangaje, izo ndangururamajwi ziba zivugira hejuru cyane zazimijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, hagamijwe “kugabanya umwuka mubi mu bya gisirikare hagati ya Korea zombi no kurema umwuka mwiza w’ibigniro” nk’uko umuvugizi wa guverinoma ya Korea y’Epfo, Choi Hoi-hyun, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.

Choi Hoi-hyun yakomeje agira ati “Turizera ko iki cyemezo kizatuma Korea zombi zihagarika ugusesezeranya n’icengezamarwara bibangamiye buri gihugu bikanatuma haboneka amahoro n’intangiriro nshya.”

Korea ya Ruguru nayo isanganwe indangururamajwi hafi y’umupaka ziba zikina ibintu bisebya Korea y’Epfo, gusa ntibiramenyekana niba nayo iraza kuzizimya.

Ikoreshwa ryazo ryagiye ribaho ubundi zikazimywa mu myaka ishize, nko mu 2004 zikaba zarahagaritswe nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye. Gusa mu 2015 Korea y’Epfo yongeye kuzicana nyuma y’uko Abasirikare babiri ba Korea y’Epfo bakomerekejwe na mine zatezwe n’abasirikare ba Korea ya Ruguru, mu gace ubundi byagenwe ko katagomba kugeramo ibikorwa bya gisirikare, cyangwa Demilitarised zone (DMZ).

Zaje kuzima ariko zongera gucanwa mu 2016 ubwo Korea ya Ruguru yageragezaga igisasu cya kirimbuzi. Kuri iyi nshuro, Korea y’Epfo ntiyatangaje niba izongera gucana izi ndangururamajwi ibiganiro nibiba birangiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korea ya Ruguru yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byo kugerageza intwaro za kirimbuzi, inafunga aho zakorerwaga, umwanzuro wafashwe mbere y’ibiganiro iki gihugu giteganya kugirana na Korea y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru azahura na mugenzi we Moon Jae-in wa Korea y’Epfo kuwa Gatanu w’iki cyumweru mu gace Panmunjom kari hagati y’ibihugu byombi, mu biganiro bizaba bihuje ibi bihugu nyuma y’imyaka icumi ishize.

Perezida Kim azanahura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena uyu mwaka, mu biganiro bya mbere aba bayobozi bazaba bagiranye binitezwemo ko Korea ya ruguru ariho izafatira umwanzuro wo guhagarika gukora ibisasu bya kirimbuzi.Gusa Donald Trump yatangaje ko niyabona ibyo biganiro azaba ari kugirana na Kim Jong-un ntamusaruro bizatanga ngo azahita yisohokera bitarangiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/04/2018
  • Hashize 6 years