Korea y’Epfo: U Rwanda rwitabiriye ahigirwa ikoreshwa rya AI mu gisirikare 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 4 months
Image

Guhera ku wa Mbere, i Seoul muri Korea y’Epfo, itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, ryitabiriye inama yiga ku ruhare rukwiriye rw’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI) mu Gisirikare (REAIM).

Iyo nama ibaye mu gihe ikoranabuhanga rya AI rikomeje guhindura imikorere ya gisirikare ku Isi, by’umwihariko rikaba rikoreshwa mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, ndetse no mu zindi ntambara mu Burasirazuba bwo Hagati.

AI irifashishwa kandi mu bikorwa bitandukanye bya Gisirikare uhereye ku gukora intwaro zikomeye, ibikoresho bya gisirikare, kunoza imikorere, kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi ndetse no gufata ibyemezo. 

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe JP Olivier ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare Brig Gen P. Karuretwa.

Iyo nama ni urubuga mpuzamahanga ruhuriza hanwe abafatanyabikorwa batandukanye mu biganiro bigamije kwigira hamwe imikoreshereze ya AI mu rwego rwa gisirikare.

Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko hakenewe imiyoborere ihuriweho ku rwego mpuzamahanga kubera ko kutahaba byaremye icyuho giteye inkeke z’uko intwaro zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano rishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’Isi. 

Mu gukemura icyo kibazo, abayobozi b’ingabo n’abahagarariye za Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’impuguke mu bya gisirikare, basuzumiye hamwe intambwe zikenewe mu gushyiraho imiyoborere y’imikoreshereze ya AI mu gisirikare. 

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ab’Ingabo, ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri aho iya mbere yabereye i Hague mu Buholandi mu mwaka ushize wa 2023. 

Abateguye iyo nama y’uyu mwaka, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe AI neza mu kwimakaza umutekano w’ejo hazaza”, bashimangira ko yateguwe na Korea, Netherlands, Singapore, Kenya n’Ubwami bw’u Bwongereza. 

Iyo nama isoza kuri uyu wa Kabiri, yahurije hamwe abasaga 2 000 baturutse mu bihugu bisaga 90. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea y’Epfo Cho Tae-yul, yashimangiye inkingi eshatu zafasha guharanira ikoreshwa ryizewe rya AI, ari zo ubugenzuzi, ikoreshwa no gushyiraho imiyoborere mu mikoreshereze. 

Ati: “AI y’uyu munsi mu gisirikare irenga urwiganwa. Ahubwo irimo guhindura imiterere y’ibikorwa byose bya gisirikare, ikaba igaragara nk’umuhanga udutegurira ibikorwa, umuyobozi w’urugamba ndetse akaba n’umusirikare, akenshi ikaba ishobora no gusiba imirongo iyitandukanya n’abantu.”

Yakomeje agira ati: “Dukwiriye kuganira ku buryo bw’imiyoborere bushyigikira ibirindiro byacu kandi bukagaragaza ibikenewe mu kwimakaza imikoreshereze idasenya ya AI. Kubigeraho ntibishobora kuba umurimo w’igihugu kimwe; bisaba gahunda idaheza kandi ihuriwemo n’abafatanyabikorwa benshi.”

Minisitiri w’Ingabo wa Korea y’Epfo Kim Yong-hyun, we yagaragaje ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano nk’inkota y’amugi abiri. 

Ati: “Mu gihe AI irushaho kongerera imbaraga ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare, na none kandi ifite ibiyiranga by’inkota y’amugi yombi kuko ishobora guteza ibibazo iramutse ikoreshejwe nabi.”

Yongeyeho ko ibihugu bikwiye gufatanya mu gushyiraho amahame n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’iryo koranabuhanga rikomeje guhindura icyerekezo cy’Isi mu nzego zitandukanye. 

Umuhango wo gufungura iyo nama ku mugaragaro wakurikiwe n’inama yihariye yahuje abayobozi b’inzego za gisirikare n’iz’abikorera, hamwe n’abashakashatsi, baganira ku musanzu wa AI mu mahoro n’umutekano. 

Uyu munsi haraba inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri itanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo by’uburyo AI yakoreshwa mu buryo buboneye. Inama irasozwa abayobozi bemeje imirongo migari iyobora imikoreshereze ya AI mu ruhando mpuzamahanga. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 4 months