Kongo yirukanye abanyarwanda bahoze muri FDLR, bamwe bageze I Goma basubizwa mu gihugu cyabo
- 21/11/2018
- Hashize 6 years
Nyuma yo gufunga inkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Kongo, abari bayirimo bagiye gusubizwa mu Rwanda.
Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350.
Amakuru atugeraho aravuga ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake.
Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.
Ariko Kongo n’U Rwanda byombi bivuga ko umutekano wabo mu Rwanda uriho kandi ko ata kibazo bazagira batashye.
BBC yavuganye n’umukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, atangira avuga icyabateye gufunga iyo nkambi.
Yagize ati”Inkambi ya Kanyabayonga yarafunzwe kuko abari bayirimo bafashwaga na Loni biciye muri Monisco kandi imaze iminsi yarahagaritse kubafasha,icyo nicyo cyatumye Leta ifata umwanzuro wo gusubiza iwabo abo bahoze ari abarwanyi ba FDLR ndetse n’imiryango yabo”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abari muri iyo nkambi bari bose hamwe 356 ariko hakaba harimo abahoze ari abarwanyi 56.
Yakomeje avuga ko bakuwe aho bari bari Kanyabayonga mu gace ka Rubero none ubu bari ku mupaka wa Goma aho bategereje ko ibicyenewe byose bikorwa bakabona kwambuka basubizwa mu Rwanda.
Yanditswe na Habarurema Djamali