Kompanyi ya Boeing yatangaje amavugurura ku ndege ikora zo mu bwoko bwa 737 Max

  • admin
  • 28/03/2019
  • Hashize 5 years

Kompanyi Boeing ikora indege yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje impinduka yakoze ku byuma byo kugenzura indege bitavugwaho rumwe bivugwa ko bifitanye isano n’impanuka ebyiri z’indege zo mu bwoko bwa 737 Max zabaye mu gihe cy’amezi atanu ashize.

Ariko ntibiramenyekana igihe indege zayo zo muri ubu bwoko zahagaritswe ku isi hose muri uku kwezi kwa gatatu zizongera kwemererwa kuguruka.

Abakora iperereza bavuga ko bataramenya icyateye izo mpanuka zombi.

Bijyanye n’iryo vugurura, Boeing itangaza ko izashyira mu ndege zo muri ubu bwoko uburyo bwo guhuruza mu gihe havutse ikibazo bugomba gukoreshwa, ubundi bwari busanzwe bukoreshwa nk’uburyo bwo kwirinda ariko butari itegeko.

Nta ndege n’imwe muri izo ebyiri ziheruka gukora impanuka – iya kompanyi Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia n’iya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia – yari ifite ubwo buryo bwo guhuruza, bufasha abapilote bubaburira igihe hari ukuvuguruzanya mu makuru atangwa n’ibyuma bigenzura urugendo rw’indege.

Ubuyobozi bwa Boeing bwatangaje ko ubu noneho kompanyi z’indege zitazongera gucibwa andi mafaranga y’inyongera mbere yuko ubwo buryo bushyirwa mu ndege.

Boeing kandi yatangaje uburyo buvuguruye bwa porogaramu (software) ya mudasobwa yatangajwe ko ifitanye isano n’izo mpanuka ebyiri ziheruka.

Ni uburyo butuma indege idahagarara kandi bugatahura igihe indege iri kugendera mu mfuruka ishinze cyane.

Iyi porogaramu ivuguruye rero bitangazwa ko izajya ihagarika ibyuma bitanga amakuru mu gihe yumvikanyemo kuvuguruzanya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ubuyobozi bwa Boeing bwavuze ko ayo mavugurura atavuze ko bwemera ko ibyo bwavuguruye ari byo byateje izo mpanuka zombi.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 28/03/2019
  • Hashize 5 years