Komite ya Rayon Sport yari iyobowe na Sadate yakuweho

  • admin
  • 22/09/2020
  • Hashize 4 years

Nyuma y’isesengura ry’ibibazo bimaze igihe bivugwa mu Ikipe ya Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwahagaritse komite nyobozi ya Rayon Sports runasaba abayobozi bariho guhererekanya ububasha n’abashya bashyizweho, bigakorwa bitarenze tariki 24 Nzeri 2020.

Muri Rayon Sports hari hamaze iminsi harimo ibibazo bitandukanye, aho komite yasabwaga kuba yakwegura ariko na yo itabikozwa, ari na byo byatumye ibibazo byayo bijya no mu nzego za Leta zirimo na RGB.

Nyuma y’uko iyo komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate ikuweho, hasabweko nyuma y’iminsi ibiri hajyaho komite nshya, itarimo umuyobozi n’umwe wari mu ya mbere cyanga abigeze kuba abayobozi b’iyo kipe.

Ni imyanzuro yatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri kitabiriwe na Minisitiri wa Sports Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru wa RGB Usta Kayitesi.

Bitewe n’iyo mpamvu, Murangwa Eugene abaye umunyezamu wa Rayon Sports ni we watorewe gusimbura Sadate akazakorana n’Inama y’Ubuyobozi izatorwa n’abanyamuryango ba Rayon Sport.

Usta Kayitesi yatangaje ko RGB yakoze igenzura ryimbitse muri Rayon Sports ryibanze ku miyoborere, imikorere n’imicungire y’umutungo, ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko rigenga Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta.

Muri iryo genzura basanze Umuryango wa Rayon Sports wararanzwe n’imikorere itubahiriza Itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, kudahuza n’amategeko ndetse, urujijo ku banyamuryango, imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo.

Umuryango wa Rayon Sports unavugwaho kuba utarigeze wubahiriza inshingano imiryango itari iya Leta ihabwa n’itegeko arizo: gutanga raporo z’umwaka, kumenyesha RGB ihinduka rijyanye n’amategeko, no guhuza n’amategeko.

Igenzura ryasanze Rayon Sports ifite imyenda ya miriyoni 800 nyamara kuri konti habikijweho ibihumbi 200, aho ngo hari n’ayo Perezida yaguzaga kandi bigoye kumenya uzishyura iyo myenda.

Auga ko mu mwaka wa 2019 ubwo Sadate yatorerwaga kuyobora Rayon Sports, yari ifite umwenda w’amafaranga y’u Rwanda angana na mirliyoni 600, naho kuri kontie hariho amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 10.

Imyanzuro yafashwe na RGB igomba guhita yubahirizwa

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano.

2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.

5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

JPEG - 113.7 kb
Usta Kayitesi (ibumoso)na Minisitiri wa Siporo Aurore M. Munyangaju mu kiganiro n’abanyamakuru

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 22/09/2020
  • Hashize 4 years