Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda yatangaje ko imyiteguro y’amatora igeze kuri 90%

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rwitegura, igeze ku gipimo cya 90%.

Ni mu gihe habura iminsi 4 ngo hatangire amatora, iyo witegereje  hirya no hino ahateganyije kuba  site z’itora by’umwihariko ku bigo by’amashuri,  hagaragara ibikorwa byo kuhasukura, gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, kuhasiga irangi n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Munyaneza Charles, yatangaje , ko ubu imyiteguro y’amatora irimbanije ikaba igeze ku gipimo cya 90%.

Yagize ati: “Hamaze iminsi hategurwa ayo masite, hashyirwamo ibyagombwa, hashyirwamo umuriro, cyane cyane ko ibizakorwa, hari ibizageza ninjoro bwije, birimo kubarura amajwi no kuyahuza bikeneye urumuri.”

Yavuze ko ubu harimo gushyirwa ibyangombwa byose bikenewe kuri site z’itora, harebwa n’imihanda igera kuri ayo masite kugira bizorohere abahageza ibikoresho ndetse n’abaturage bazajya gutora.

Ati: “Igikorwa cya nyuma cyo kunoza imigendekere myiza y’amatora, gutorera ahantu hatatse hasa neza ni igikorwa kizakorwa kuwa Gatandatu no ku Cyumweru. Ubu icyo twari dutegereje ni ukugira ngo abana biga muri ayo mashuri bakore ibizami batahe, baduhe umwanya uhagije wo gutegura neza ayo masite”.

Munyaneza yavuze ko kandi ibikoresho bizakoreshwa mu matora hanze y’u Rwanda, ibya nyuma bizagezwayo tariki ya 11 Nyakanga 2024.

Ati: “Mu Rwanda ibikoresho turashaka kubitwara ku itariki 12 kugeza ku itariki 13 bikarara biri mu Karere, bikava  mu Turere bijya mu Mirenge ku buryo bitarenze tariki 14 Nyakanga, bizaba byamaze kugera ku masite yose tuzatoreraho.”

NEC igaragaza ko site z’itora ari 2591, zirimo 2433 zo mu gihugu imbere, n’izindi 158 zizifashishwa n’Abanyarwanda bazatorera mu mahanga.

Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga, mu gihe abari mu Rwanda bazatora tariki ya 15 Nyakanga 2024, tariki ya 16 hazabe amatora y’Abadepite ku byiciro byihariye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months