Koffi Olomide umukandida mu matora y’Abasenateri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Koffi Olomide, umuhanzi w’Umunyekongo w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, ni umukandida mu matora y’Abasenateri, akaba avuga ko naramuka atowe, azateza imbere cyane cyane Intara akomokamo ya Sud-Ubangi.

Uyu muhanzi ngo amaze igihe ari ahitwa i Gemena, mu murwa Mukuru w’Intara ya Sud-Ubangi, kuko ahari guhera ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, nk’uko ikinyamakuru 7 sur 7 cyabitangaje.

Koffi avuga ko aho ajya hose, bamubwira ko bumva bifuza kumubona akorera igihugu mu bundi buryo butari umuziki.

Yagize ati “Nakoreye Congo. Nongeye gutaka isura y’iguhugu cyanjye aho njya hose ku Isi, no muri Afurika nkoresheje umuziki wanjye. Abantu barabizi niba narakoze neza muri iyi myaka yose. Aho najyaga hose, mbona nakirwa cyane. Abantu baje ari benshi uyu munsi kunyakira ku kibuga cy’indege basize imirimo yabo, ndabashimiye”.

Ati “None se mwe murebye murabona baje kwakira nde? Umwana ukomoka hano. Hashize imyaka igera ku icumi, aho njya hose, abantu bambwira ko bambona nkorera Congo mu bundi buryo. Bakambwira bati Koffi ugomba kuba Umusenateri, yewe hari n’abavuga ko bambona ndi ku mwanya wo hejuru kurusha Senateri. Njyewe rero nshobora gukora kuri umwe muri iyo myanya nta n’umushahara”.

Koffi Olomide yiyamamaza avuga ko ashaka kuba Umusenateri kubera urukundo akunda Congo, ndetse n’Intara akomokamo ya Sud-Ubangi. Aho avuga ko yizeye ko yazafasha kuzamura ijwi ry’abavandimwe be na bashiki be bo muri iyo ntara baheze mu bukene bukabije.

Nubwo Koffi Olomide avuga ko azakorera iyo Ntara avukamo, ariko yemeza ko atazabishobora wenyine.

Yagize ati “Ku butaka data akomokamo, mfite inzozi, mfite ibyo nifuza, sinavuga ko byose nabishyize ku murongo. Ariko nasabye abo tuzi bazi ibisabwa. Rwose nzabikora nkomeje. Njyewe mfite ibyo nemera, mfite ukwizera kwanjye, mfite amakosa nkora mu buzima, ariko sinjya mbeshya. Hari ubwo abantu bamfata nabi, hari nubwo bamfata ukuntu kurimo akarengane. Ndi umugabo ugira umutima mwiza. Nzi gusangira n’abandi, nzi no guha amahirwe abandi”.

Amatora y’Abasenateri aho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ateganyijwe ku itariki 21 Mata 2024, mu Ntara ya Sud-Ubangi hari abakandida 28 barimo na Koffi Olomide.

Koffi Olomide yiyamaza ari ku rutonde rw’abarwanashyaka b’icyubahiro b’ishyaka rya AFDC, iryo rikaba ari naryo shyaka rya Perezida wa Sena ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo.

Uyu munyamuziki arahatanira kuba Umusenateri, nyuma y’uko yari asanzwe ari Ambasaderi w’umuco wa RDC 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks