Knowless Butera mu ruhando rw’ibyamamare bihatanira Kora Awards

  • admin
  • 04/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Butera Knowless ni umwe mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Kora Awards aho ari guhatana n’ibihangange mu muzika hano mu karere harimo na Juliana ndetse na Irene Ntale, ibi bihembo bikaba biteganijwe kuba mu mwaka utaha wa 2016

Umuhanzi Butera Knowless akimara kumenya ko ari mu bahatanira ibihembo muri Kora Awards, yihutiye gusangiza abakunzi be iyo nkuru nziza ndetse anabasaba kumushyigikira. Abinyujije kuri Instagram yagize ati “Nshuti bavandimwe nejejwe no kubamenyesha ko natoranyijwe mu bazahatana muri Kora Awards 2016. Ndashimira buri umwe wabigizemo uruhare.” Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza kurusha abandi mu Karere k’Uburasirazuba (Best Female- East Africa) Knowless ahatanye na Juliana (Uganda), Vanessa Mdee(Tanzania), Victoria Kimani(Kenya), Irene Ntale(Uganda) ndetse na Avril Nyambura(Kenya).


Knowless n’abahanzikazi bahanganye muri ibi bihembo bya Kora Awards

Urubuga rwa Kora Awards rwatangaje ko ibi birori biteganyijwe kuzaba ku itariki 20 Werurwe 2016 bikabera mu mujyi wa Windheok muri Namibia. Kuva KORA Awards zatangira gutangwa mu mwaka w’1996, Jean Paul Samputu ni we Munyarwanda rukumbi wegukanyemo igihembo. Hari mu mwaka wa 2003 ubwo yahabwaga igihembo cy’umuhanzi w’indirimbo gakondo muri Afurika kubera indirimbo ‘Nyaruguru’.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/12/2015
  • Hashize 8 years