Kitoko yakoresheje imitoma yifuriza isabukuru umukobwa umushimisha kurusha abandi

  • admin
  • 18/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi ukora umuziki mu njyana ya Afro Beat umaze imyaka irenga icumi ari mu bahanzi bari ku isonga mu gihugu mu bafite uruhuri rw’abafana bakunda ibihangano bye ariwe Kitoko Bibarwa yakoresheje imitoma yifuriza isabukuru nziza umukobwa witwa Merci avuga ko umushimisha kurusha abandi.

Muri gashyantare uyu mwaka Kitoko yaje I Kigali bucece ahafatira amashusho y’indirimbo Kamikazi aheruka gushyira hanze , yagaragaye aririmba mu bitaramo byasozaga etapes zo muri shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare iheruka kubera mu Rwanda. Muri iki gihe yamaze nibwo yemeje bwa mbere ko umukobwa bakundana ari mu bo akurikira kuri instagram gusa yirinda kuvuga uwo ari we nubwo ntawabyemeza uyu mukobwa witwa Merci ashobora kuba ariwe uri mu rukundo na Kitoko.

Gusa igihamya ko uwo yaba akunda ari umukobwa witwa Merci ni uko abinyujije kuri instagram ye yagize ati “Isabukuru nziza cyane ku mukobwa untera kunezerwa cyane kurusha abandi….. Isabukuru nziza Merci ”. ikindi kandi Kuri aya magambo yarengejeho utumenyetso two kumusoma dukunda gukoreshwa n’abakundana.


Kuva yaba icyamamare nta mukobwa uzwi mu buryo bweruye bigeze bakundana ahubwo yakunze kumvikana mu bitangazamakuru mu bihuha by’inkuru zivuga ku rukundo rwe na Ange Kagame umukobwa rukumbi wa Perezida Paul Kagame.

Nubwo ntawamenya aho ibi bihuha byaturukaga nyir’ubwite yarabinyomoje muri 2017 ubwo yagarukaga i Kigali bwa mbere avuye gukarishya ubumenyi mu bijyanye na Politiki muri Kaminuza ya london South Bank University yo mu Bwongereza, Icyo gihe Kitoko yavuze ko atigeze akundana na Ange Kagame ndetse ngo usibye no gukundana nawe ntibanaziranye.

Hari undi mukobwa witwa Ngabonziza Kizima Joella wigeze kuvugwa ko akundana na Kitoko ndetse ngo bari no mu mishinga y’Ubukwe gusa aya makuru bombi bayatera utwatsi bashimangira ko ari inshuti bisanzwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/03/2018
  • Hashize 6 years