Kirehe: Umugabo yishe umugore amuteye umutwe mu musaya

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Sinaruhamagaye Mathias wo mu mudugudu wa Ryamukaza, mu kagari ka Nyakerera, mu murenge Kigarama mu karere ka Kirehe yishe umugore we Nyambuga Vestine w’imyaka 45 amukubise umutwe mu musaya ahita apfa ku wa 10 Werurwe 2016.

Abaturanyi babwiye Imvaho Nshya ko byose byaturutse ku kutumvikana ku ngemeri eshatu z’ibigori umugabo yari agiye kugurisha, ntibabyemeranyeho, baherako barafatana aribwo umugabo yakubise umugore umutwe mu musaya yitura hasi mu mbuga, ahita apfa. Bavuga ko uru urupfu rwa Nyambuga Vestine rwabatunguye kuko mu buzima busanzwe nta makimbirane yarangwaga muri uyu muryango

Semajeri Reverien Umuyobozi w’umudugudu wa Ryamukaza wakorewemo ubu bwicanyi yahumurije abaturage; abasaba kutihanira ahubwo bagashyira imbere kujya bicara hamwe, bakajya inama z’uko babonera umuti ibibazo bafitanye; kuko kurwana nta kibazo bikemura ahubwo bitera byinshi. Sinaruhamagaye Mathias nyuma yo kwica umugore we, yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe

Nyakwigendera Nyambuga Vestine w’imyaka 45, apfuye asize abana 8 bagizwe n’abakobwa 2 n’abahungu 6.Src:Imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 8 years