Kirehe: Batatu bafunzwe nyuma yo gufatanwa icyuma gikoreshwa mu kuhira imyaka

  • admin
  • 11/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ifunze abagabo batatu bafashwe nyuma y’umukwabu wakozwe na Polisi bagafatanwa icyuma cy’imashini cyari cyaribwe mu mushinga witwa “Nasho Irrigation Project II” ahakorerwa imirimo yo kuhira imyaka mu mirenge ya Nasho na Mpanga muri ako karere.

Aba bagabo bafatiwe mu murenge wa Kigina,mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Werurwe, aho bari bavanye iki cyuma mu murenge wa Nyarubuye uhana imbibi na Nasho kibwemo, bakaba bari mu nzira yerekeza i Kigali aho bari bakijyanye kukigurisha.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, ngo iki cyuma cyitwa “ Main Control Panel Machine”, gishobora kuhira imyaka ahantu hangana na hegitari 10 kiri ahantu hamwe. Cyibwe ku itariki ya 27 z’ukwezi gushize, ari nabwo iperereza ryo kugishakisha ryahise ritangira.

SP Rutaremara yagize ati” Twahawe amakuru n’abaturage ko nyuma yo kwibwa cyajyanywe guhishwa mu murenge wa Nyarubuye, tumaze kumenya aho kiri twoherezayo abashaka kukigura kugira ngo bumvikane igiciro ; nyuma yo kumvikana miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda, bumvikanye ko bajyana mu modoka bakajya kuyabahera mu Mujyi wa Kigali kuko batagendana amafaranga menshi gutyo.”

Yakomeje avuga ko bageze mu murenge wa Kigina, mu nzira yerekeza ku muhanda munini, ariho basanze Polisi yashyizeho bariyeri ibategereje; bahita bafatwa uko ari babiri ndetse n’icyuma kiri mu modoka.

SP Rutaremara yavuze ko aba bagabo bafashwe n’ubundi basanzwe baba mu bitabo byacu kuko, uwitwa Asiimwe asanzwe ashakishwa ku bujura bw’nka zari zarambukijwe mu kindi gihugu, akaba yaranafatiwe kenshi mu bucuruzi bw’urumogi. Naho Dushimirimana we, yakoraga nk’umuzamu muri uriya mushinga wo kuhira imyaka; ariko nawe akaba yarigeze gufungirwa ubujura bw’inka yakoreye mu murenge wa Nasho ari naho iwabo.”

Yavuze ko bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe niba nta bandi bari inyuma y’iki gikorwa kigayitse no kugira ngo abafashwe bashyikirizwe ubutabera.

Yibukije ko gutangira amakuru ku gihe ku bujura no ku bindi byose bihungabanya umutekano ari inyungu ku muturage, ku gace aherereyemo no ku gihugu muri rusange maze ahamagarira abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubikumira.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 11/03/2017
  • Hashize 7 years