Kirehe: Barashyira mu majwi Umurenge Sacco gufata amafaranga agenerwa abatishoboye nk’inguzanyo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe ntibishimira uburyo inkunga igenerwa abatishoboye inyuzwa mu Mirenge Sacco n’andi ma Banki anyuranye kuko ngo wa muturage n’ubundi abirenganiramo kubera ko ahanini aya ma banki abasaba ibyangombwa batabasha kubonera ubushobozi ubundi bakanatinda kubona aya mafaranga

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Kirehe baganiye na MUHABURA.rw batubwiye ko babangamirwa cyane n’Umurenge Sacco kuko amafaranga Leta yatanze nk’inkunga igoboka abatishobye ariko iyi Koperative ikaba iyafata nk’inguzanyo ari naho hava kugora abaturage baba bagenewe iyi nkunga mu gihe baba bagiye kuyifata.

Bavuga kandi ko kugira ngo umuturage azakure aya mafaranga ku Murenge Sacco usanga asabwa ibintu byinshi harimo no kuba agomba kugira konti muri iyi koperative, kuba amaze amezi atatu n’ibindi byinshi binaniza aba baturage baba akenshi babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ahanini uba usanga batishoboye na gato

Uwitwa Ngabonziza Augustin utuye mu wa Kirehe ahamya ko aya mananiza bashyirwaho n’Umurenge Sacco abagora cyane ko n’ubundi nta bushobozi baba bari basanzwe bafite bwabemerera kuba bafite konti muri Sacco

Ikindi kibazo kandi ngo ni uko usanga iki kigo cya Sacco aba ari kimwe mu Murenge bikagora cyane bamwe baba batuye mu bice bya kure cyangwa ababa babarurirwa muri uwo murenge ariko basuhutse kujya gushaka amaramuko n’imibereho.

Justin ati “Abaturage tuvunwa cyane no kugira ngo amafaranga Leta iduha nka VUP azatugereho bitewe n’uko anyuzwa muri Sacco ugasanga badusaba ibintu byinshi mbese biba bimeze nk’aho turimo kwaka inguzanyo muri iyi koperative, rero turasaba Leta ko yazakosora icyo kintu kuko turabangamiwe cyane”

Uyu Justin kandi akomeza avuga ko bigora cyane babaturage baba n’ubundi batishoboye kuko usanga basabwa kuba bari basanzwe bakorana n’iyi Koperative ariko ugasanga bidashoboka ko umuntu yaba akorana na Banki ngo ajye u kiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Aba baturage kandi bakomeza bemeza ko iyi koperative abananiza kugeza n’ubwo umuntu ashobora kumara amezi agera kuri abiri amafaranga ye Atari yayabona kandi Leta yo izi ko yahaye abaturage bayo ubufasha. Gusa ku rundi ruhande aba baturage basaba ko uburyo bw’imitangire y’iyi nkunga bwavugururwa.

N’ubwo iki kibazo gihangayikishije abatuye akarere ka Kirehe ugisanga no hirya no hino muri iyi Ntara y’I Burasirazuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Iyi Ntara, Makombe Jean Marie Vianney ahamya ko ubusanzwe ubuyobozi bw’Ibanza aribwo buba bukwiye kugaragaza aho abaturage bafite ibibazo kuzamura kugeza ku rwego rw’Akarere hanyuma bigakosorwa

Makombe Jean Marie Vianney avuga ko inshingano za Leta ari ugufasha no kurinda abaturage ibashakira uburyo bwiza bw’imibereho n’ibindi.

Makombe ati “Urumva niba koko icyo ari ikibazo kibangamiye abaturage twe nk’ubuyobozi tugomba gushaka ni iki cyakorwa ndetse n’uburyo cyakorwamo neza hatagize umuturage n’umwe ubangamirwa kuko nicyo Leta ishinzwe”

Ati “Umuturage akwiye kugira uburenganzira cyane cyane kuri izi gahunda bagenerwa na Leta hagomba gushaka uburyo zibageraho neza hatagize ubangamirwa ari nayo mpamvu inzego zose tugiye kuzisaba gukorana kugirango harebwe icyakorwa nibiba ngombwa ko twahindura uburyo bwo gutangamo iyi nkunga ya VUP n’izindi zose ubwo tuzakora ubuvugizi ku nzego zo hejuru yacu hanyuma harebwe igikorwa”

Iki ni ikibazo usanga kiganje hirya no hino mu gihugu aho usanga akenshi aba baturage bagenerwa iyi nkunga baba bari mu byiciro by’ababana n’ubumuga cyangwa ari abasaza cyane ku buryo akenshi biba bigoranye kuba babasha gukorana n’ibigo by’imari mu gihe bibasaba gukora urugendo cyangwa kumara iminsi bajya gushaka serivisi mu gihe ibi bigo bibasaba ibyangombwa batanabasha kubonera ubushobozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe