Kinshasa: Ban Ki-Moon na Minisitiri Murekezi bitabiriye inama

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri Murekezi n’abandi abayobozi mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bahuriye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu nama yiga ku Ishoramari.

Iyo nama y’iminsi ibiri yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon uri mu ruzinduko muri Afurika. Iriga ku buryo abikorera bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bafatanya na guverinoma z’ibihugu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu karere.Abitabiriye iyo nama baragira ibiganiro byibanda ku ishoramari mu buhinzi,ikoranabuhanga, ubucukuzi, ubukerarugendo, ingufu n’imari.

Itangazo abateguye iyo nama bashyize ahagaragara, rivuga ko nyuma y’intambara, imvururu za politiki n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro, igihe kigeze ngo akarere k’Ibiyaga Bigari kungukire mu musaruro w’ubukire bukarimo.

Iyo nama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye, Inama y’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yandistwe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 8 years