Kim Kardashian yarakumbuwe n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram

  • admin
  • 06/01/2017
  • Hashize 8 years
Image

Kim Kardashian yarakumbuwe n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’amasaha 18 gusa ashyizeho ifoto nshyashya yakunzwe na miliyoni 3.

Amakuru ya vugaga ko icyamamare Kim Kardashian yaba arimo gusaba ko yatandukana na Kanye West umugabo we bafitanye abana babiri byaba birimo biraba ukuri. Ikinyamakuru Trace cyatangaje ko icyo cyamamare cyanamaze guhindura izina ryacyo ku rubuga rwa Instagram aho izina WEST ryerekana umukunzi wacyo cyamaze kurikuraho ubu hakaba hariho rye gusa.

Uwo mubyeyi w’abana babiri yanagarutse ku rubuga rwa Instagram nyuma y’amezi agera kuri 3 atarabasha gushyira ahagaragara ishusho nimwe. Ibyo bikaba byabaye nyuma yaho agirinye ibibazo mu gihugu cy’Ubufaransa i Paris aho yibiwe mu’ihotel bikavugwa ho amagambo menshi aho n’umugabo we abimenye yahise ahagarika igitaramo yarafite ahi yurira indege amusanga mu bufaransa.

Iyo foto yashyize ku mugaragaro ikaba yerekanye ko abakunzi be bari bamukumbuye cyane kuko mu iguhe cy’amasaha 18 gusa yabonye ama LIkes agera ku miliyoni 3 hamwe n’ama Comment agera ku ibihumbi 115 n’amaaana atatu.


Kim Kardashian yaba arimo gusaba ko yatandukana na Kanye West umugabo we bafitanye abana babiri

Yanditswe na Salongo/Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2017
  • Hashize 8 years