Kim Kardashian yakuriye inzira ku murima abifuza ko atandukana na Yeezy

  • admin
  • 27/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyamidelikazi ukomeye kuri iyi si dutuyeho ndetse byumwihariko muri Leta zunze ubumwe za America, Kim Kardashian yanyomoje amakuru amaze iminsi ahwihwisa ajyanye no ugutandukana kweruye hagati ye n’umugabo we Kanye West usigaye afite izina rya Yeezy

Abinyujije ku rubuga rwe rwa kimkardashianwest.com, uyu mu nyamidelikazi yavuze ko nta mbabazi na nkeya ashobora kugirira abantu birirwa bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko we ubwe ateganya kuzatandukana n’umugabo we Kanye West. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare nibwo uyu Kardashian yanditse kuri uru rubuga rwe ati: “Ngewe mu buzima bwange nkunda umugabo wange ariko nanone nkanga mbikuye ku mutima umuntu wese utemerako Kanye na Kim bazabana kugeza ku iherezo” aha kandi ngo ubwo yandikaga ibi yari arimo kureba amashusho azaba agize indirimbo nshyashya y’uyu muhanzi Kanye West izasohoka mu minsi mike iri imbere.
Kim kardashian na Kanye west bafitanye abana babiri

Ibi kandi bibaye nyuma y’iminsi mikeya ishize uyu muryango wa Kim na Kanye ushize hanze ifoto yambere y’umwana aba bombi babyaranye ndetse ibi bakaba barabikoze mu rwego rwo kwereka isi yose ko bashimishijwe n’umubano wabo ndetse n’umwana wabo babyaranye.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/02/2016
  • Hashize 8 years