Kim Jong-un yahaye Trump amabwiriza akomeye azatuma ashobora kumwemerera ko bongera guhura bwa gatatu

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years

Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, yavuze ko yakorana inama ya gatatu na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – ariko ko byashoboka gusa ari uko Amerika iyigiyemo “yitwaye neza”.

Aya magambo ya Bwana Kim yatangajwe kuri uyu wa gatandatu n’igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru.

Mu ijambo rye, Perezida Kim yashishikarije Bwana Trump gushyira imbere amasezerano yaba arimo “gushyira mu gaciro” kandi “impande zombi zumvikanyeho”.

Mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018, aba bategetsi bombi bahuriye bwa mbere mu nama mu gihugu cya Singapour.

Ariko inama yabo ya kabiri yabereye mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2019, yarapfubye kubera kutumvikana ku buryo Koreya ya ruguru yareka gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Icyo gihe,Perezida Trump yavuze ko abategetsi ba Koreya ya ruguru bashakaga gukurirwaho ibihano mu bukungu byose uko byakabaye, nk’ingurane yuko Koreya ya ruguru isenya ikigo gikomeye gicurirwamo ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri bityo bituma Trump ava muri iyo nama.

Ariko abategetsi ba Koreya ya ruguru bahakanye iyo mvugo y’Amerika ijyanye n’uburyo ibyo biganiro biheruka byapfubye.

Mu kwezi gushize kwa gatatu, Choe Sun-hui wungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru, yashinje Amerika kwitwara “burara” ndetse avuga ko yivucyije “amahirwe meza” mu nama y’i Hanoi.

Muri iryo jambo rye, Bwana Kim yavuze ko iyo nama yamuremyemo “ugushidikanya gukomeye” ku kuba niba Amerika ishaka by’ukuri kuvugurura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ariko yakomeje agira ati: “Turashaka kugerageza indi nshuro niba Amerika yemeye ko inama ya gatatu iba yitwaye neza kandi ikaba mu buryo bwumvikanyweho n’impande zombi”.

Perezida Kim yavuze ko Amerika “yibeshya yibwira ko itwocyeje igitutu cyinshi gishoboka cyose, ishobora kuturusha imbaraga”, nuko asaba Amerika kureka ibyo avuga ko ari uburyo bw’”ubushyamirane” bw’ibiganiro.

Ariko yanongeyeho ko umubano we bwite na Bwana Trump ukiri “nta makemwa”.

Yavuze ko ahaye Amerika igihe cyo kugera mu mpera y’uyu mwaka ngo ifate “icyemezo cya gitwari” kijyanye n’ingamba nshya zijyanye n’indi nama.

Kim Dong-yup, wigisha kuri Kaminuza ya Kyungnam muri Koreya y’epfo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amagambo ya Bwana Kim aca amarenga yuko atakomeza kwihambira ku biganiro n’Amerika, ko ahubwo ashobora kureba “ukuntu yakwagura umubano n’ibindi bihugu”.

Kim yavuze ayo magambo hashize umunsi umwe Bwana Trump, mu gutangira ibiganiro i Washington na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo, avuze ko bishoboka ko yagirana ibindi biganiro na Bwana Kim.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years