Kiliziya gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gusaba byo korohereza abashaje bafungiye icyaha cya Jenoside

  • admin
  • 14/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo igamije gusaba imbabazi kubera ibyo iherutse gusaba byo korohereza abashaje cyane n’abarwaye bafungiye icyaha cya Jenoside.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, rivuga ko muri iyo baruwa hari ibyakomerekeje abantu.

Abo bepiskopi bati “Tubabajwe n’uko byakomerekeje abantu cyane cyane bitewe n’igihe twabivugiye, Ibyo si byo twari tugamije. Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo.”

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo hatangiraga icyumweru cy’Icyunamo, ni bwo hatambukijwe ubutumwa bwasomwe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda, busaba inzego zibishinzwe ko zasuzuma uburyo abafungiye Jenoside bakuze cyane n’abarwaye bakoroherezwa ibihano. Ubwo butumwa bwari bwashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda.

Ku wa gatandatu tariki 13 Mata 2019, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yumvikanye anenga ibyasabwe n’abo Bepiskopi Gatolika.

Dr. Bizimana ubwo yarimo atanga ikiganiro ku ruhare rwa politiki mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urwa politiki nziza mu kubaka igihugu, yagaragaje ko bamwe muri abo bageze mu zabukuru bafungiye Jenoside ari bo bari ku isonga mu itegurwa ryayo no mu gihe cyo kuyikora, agasanga rero izo mbabazi basabirwa zikwiye kwitonderwa.

Yagize ati “ Aba bantu ngiye ntangaho ingero, nahoze ndeba nsanga abato barengeje imyaka 75, abandi ba Kabuga bari hejuru y’imyaka 80. Iyo hari abantu rero bamwe na bamwe bavuga bati ‘aba basaza nimubarekure barakuze’ kandi ari bo baroze u Rwanda muri ubu buryo, nkeka ko ari ukwirengagiza!”

Icyo kiganiro Dr Bizimana yagitangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro ahashyinguye abanyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside bazira ukuri kwabo no kwanga politiki mbi itandukanya Abanyarwanda.

Hashyinguye kandi n’abandi bantu bagera ku bihumbi 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bakurwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/amateka/Kwibuka25-CNLG-yamaganye-ubusabe-bwa-Kiliziya-Gatolika-bw-uko-abashaje-bakoze-Jenoside-bakoroherezwa

MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/04/2019
  • Hashize 5 years