Kiliziya Gatolika mu Rwanda na Papa bazasobanurire Abanyarwanda- Tom Ndahiro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/12/2021
  • Hashize 3 years
Image

Wenceslas Munyeshyaka wavutse taliki ya 30 Nyakanga 1950, yamenyekanye cyane mu ruhando mpuzamahanga kubera uruhare yahamijwe n’inkiko ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Inkiko zo mu Rwanda, Munyeshyaka wasezerewe ku bupadiri nyuma yo kwemera ko afite umwana w’imyaka 11,  yamaze igihe kinini akorera ku miziro umurimo w’ubusaseridoti.

Impuguke Tom Ndahiro ntiyumva ukuntu kuba umuntu yemeye ko yabyaye umwana mu myaka 11 ishize bitumye hafatwa umwanzuro w’ikubagahu wo guhagarika Munyeshyaka umaranye imyaka igera kuri 28 icyashya cya Jenoside.

Yagize ati: “Kiliziya Gatolika mu Rwanda na Papa i Vatican bazasobanurire Abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo Wenceslas Munyeshyaka atahanwe kubera Jenoside harimo no gufata Abatutsikazi ku ngufu mu 1994, akirukanirwa kwemera ko afite umwana.”

Kimwe mu bitoneka imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Ste Famille ni ukwibuka ubwicanyi ndengakamere bwakozwe ku itegeko rya Padiri Munyeshyaka, bwiyongeraho indi foto itazasibangana mu mitwe y’abakiriho afite imbunda yo mu bwoko bwa Masotera yahoranaga ku mukandara we no mu gihe cyo gusoma misa.

Mu gihe cya Jenoside yanakoranye n’Interahamwe mu kwica Abatutsi muri Kigali, ndetse yakunze kugaragara kenshi ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma no mu gisirikare hafi na Kiliziya aho babaga baje gutwara abantu mu bice bitazwi bakicwa.

Kubura ubupadiri no gutatira igihango

“Claudine, nukuri, nunyemerera, nzakubyarira umwana wa kabiri… ariko kuri ubu ndashaka umukobwa.” Ni amagambo afitwe nk’ikimenyetso simusiga n’ubutabera bw’u Bufaransa cy’ikiganiro Padiri Wencesalas Munyeshyaka yagiranye n’uvugwaho kuba umugore we w’ibanga wamenyekanye ku mazina ya Claudine Mukakarara.

Padiri Munyeshyaka yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa Masotera ku itako

Ibi biganiro ni byo byatumye hafatwa icyemezo gikomeye cyo kumuhagarika ku bupadiri nyuma yo gushimangira ko yarenze ku ndahiro y’ubusiribateri igenga abapadiri bose ba kiliziya Gatolika.

Yahise yirukanwa muri kiliziya yamukingiye ikibaba igihe cyose yakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu mwaka wa 2015 urukiko rwo mu Bufaransa ubwarwo rwatangaje ko nta bimenyetso bihagije bimushinja nubwo hari abo yafashe ku ngufu ndetse n’abandi barokokeye muri Ste Famille yayoboraga batahwemye kumushinja jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.  

Uretse ibyo, Munyeshyaka yaburanishijwe ndetse anakatirwa adahari n’Inkiko Gacaca  mu mwaka wa 2006, nyuma urubanza rwe runakomerezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

ICTR ni yo yoherereje dosiye ye inkiko zo mu Bufaransa, aho mu mwaka wa wa 2015 zatesheje agaciro urubanza nubwo hari ibimenyetso simusiga n’abatangabuhamya.  

Bivugwa ko amajwi yambuye Munyeshyaka umugati ari ikiganiro yagiranye na nyina w’umwana we yemera ko arimo gushaka umushinjura ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho n’inkiko z’u Bufaransa.

Nubwo bimeze bityo taliki ya 30 Nyakanga 2021, Munyeshyaka yari yahawe n’Ibiro by’u Bufaransa bishinzwe kurinda impunzi n’abatagira ibihugu (OFPRA,  icyangombwa gihabwa impunzi za Politiki.

Icyo cyangombwa kimwemerera kuba yasaba icyangombwa cyo gutura mu Bufaransa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/12/2021
  • Hashize 3 years