Kiliziya Gatolika: Abishe abatutsi bagahabwa imbabazi batangaza ko baruhutse imitima [AMAFOTO]

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu gikorwa cya Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Rugango mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye cyo kunga, bamwe mu bakoze Jenoside bakanayihanirwa bahujwe n’abo biciye ababo bagirana ibiganiro no gushyikirana byamaze amezi arindwi kugira ngo bafungurirane imitima, basabane banahane imbabazi batere indi intambwe biyunge.

Abahawe imbabazi batanga ubuhamya ko nyuma yo kuzihabwa baruhutse imitima yari ikiboshywe n’ibikomere by’ibyaha bakoze aha i Mbazi.



Boniface Hakizimana yamera ko yishe abantu benshi barimo n’abo mu muryango wa Beatrice Mukangamije, nyuma yo gufungwa imyaka 10, nyuma agahabwa inyigisho na Padiri Ubald Rugirangoga yumvise igihano arangije kitari gihagije, yemera gutera intambwe akavuga ukuri agasaba imbabazi.

Hakizimana ati “Sinabashaga kwegera umuntu wese wiciwe, ariko Padiri yaranyigishije ngera aho guhinduka nsaba imbabazi nubwo byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo musange iwe mu rugo mwegere musabe imbabazi. Ubu tubanye neza, turasangira nawe aza iwanjye tugasangira. Urukuta rwari hagati yacu rwarasenyuse.”

JPEG - 96.6 kb
Aba n ibobagize uruhare mu kwigisha abakoze ibyaha na babikorewe ngo bahane imbabazi

Beatrice Mukangamije yemera ko nawe byamugoye guha Hakizimana imbabazi ariko nawe kubera kwigishwa ko nta nyungu yo kuguma mu gikomere no kutababarira yemeye kumubabarira.

Ati “ Numvaga byanze bikunze akiri umwicanyi, aho ansabiye imbabazi nagiye mwumva gacye gacye kuko yazaga iwanjye kenshi, kandi koko mbona ari umugabo wahindutse, ubu tubanye neza cyane,iyaba n’abandi bari nka Boniface.”

Padiri Jean Pierre Bakurirehe wa Paruwasi ya Rugango avuga ko bateguye uru rugendo rwo kubaka ubumwe nyuma yo kubona ko abantu bakorana ubutumwa muri Paruwasi ariko batumvikana kubera amateka. Ubu ngo biri kubaha umusaruro.

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yasabye abatanze imbabazi ndetse n’abazitanze kudasubira inyuma kuko urugendo bakoze rutoroshye, kandi rukwiye gukomezwa n’ibikorwa by’ubumwe bikuzuza iyi nzira yo gukira.

JPEG - 125.3 kb
Abakoze ibyaha basabiye imbabazi mu ruhame

Muri Paruwasi ya Rugango habarurwa abantu 100 bakoze Jenoside bakabihanirwa, muri aba 18 nibo basabye imbabazi imiryango irenga 60 biciye abayo.

JPEG - 96.6 kb
Aba n ibobagize uruhare mu kwigisha abakoze ibyaha na babikorewe ngo bahane imbabazi



Chief editor

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years