Kigari: Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa

  • Richard Salongo
  • 06/06/2021
  • Hashize 4 years
Image

Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse n’abahubatse kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa byemewe n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Hari ibice bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali byitiriwe abahatuye ndetse n’abahafite inyubako zabitiriwe, ariko ubusanzwe hakaba hari hafite amazina yaho.

Hamwe muri ho ni:

Kwa Rubangura: Aha ni mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera igorofa rya Rubangura Vedatse rihubatse.

Rubangura Vedaste yari umwe mu bashoramari bakomeye mu gihugu yatabarutse tariki 06/05/2007 akaba yari umubyeyi w’abana 11.

Kwa Mutwe: Ni umuhanda w’amabuye uhuza igice cya Nyakabanda na Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Ubusanzwe ni mu murenge wa Gitega, akagari ka Munanira mu karere ka Nyarugenge, gusa n’umurenge wa Rwezamenyo urahagera, ni yo mpamvu umuntu ugiye yo agira uburyo aharanga bitewe n’aho agana.

Mutwe witiriwe uyu muhanda, yari umugabo wari uhatuye ubu utakiriho wasize izina kubera ko ari we wakoresheje uriya muhanda, mu gihe kera habaga akayira gato azana imodoka ihaca umuhanda bahamwitirira gutyo.

Kwa Nyiranuma: Aha ni mu gace gaherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu wa Kimisagara. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera ivuriro rihari ryashinzwe n’abihayimana b’ababikira, harimo umwera Abanyarwanda bitaga Nyiranuma n’ubu aracyariho.

Kwa Rwahama: Ni ku muhanda ujya ku Kimironko ku gicumbi cy’Intwali. Hamenyekanye cyane kuri iryo zina ryo kwa Rwahama, ubusanzwe witwa Rtd. Colonel Jackson Rwahama, yahubatse igorofa ry’amabuye mbere bituma hamwitirirwa kugeza ubu.

“Kwa Rwahama” aho bisi zihagarara, hahawe iryo zina biturutse kuri nyiri iyo nyubako yazamuwe ku muhanda Kimironko na Ku Gicumbi cy’ Intwari. Iyo nyubako ni iya Coloneri (Rtd) Jackson Rwahama.

Ushobora kwibaza impamvu y’iri zina kuko, muri gahunda ya leta imihanda ntago ijya yitirirwa amazina y’ abantu ku giti cyabo, ahubwo usanga yitirirwa amazina agendanye n’icyerekezo cy’igihugu, nk’ umuhanda Ubumwe, African Union Boulevard, n’andi menshi.

Yewe na Rwahama ubwe, ntazi uburyo izina rye ryabaye ikirango. Mu 1995, amezi make nyuma yo kugira uruhare mu guhagarika Jenoside, Rwahama yabonye isambu, arayisiza kugira ngo yubake inzu, niyo nzu ya mbere y’amabuye yari igiye kubakwa muri ako gace.

Uwo mushinga wari uremereye mu gihe icyo gihe amabanki nta mafaranga yari afite, yewe n’igihugu cyari gifite ingengo y’imari iri munsi ya miliyari 100.Cyari igihe cy’ubukene bukabije kugeza ubwo leta itashoboraga guha abakozi imishahara ahubwo ikabaha ibiryo.

Rwahama wanabaye umuyobozi w’urwego rwa gisirikare rushinzwe imyitwarire (Military Police) ati “Uburyo nubatse iyi nzu ikinamico ikomeye.“Akazi kanjye kanyemereraga kwirirwa nzenguruka umujyi. Aho nabonaga amatafari; amabuye n’imicanga byandagaye, narabitoraga ndetse bwari n’uburyo bwo gusukura umujyi.”

Kwa Mushimire: Ni mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga ujya ahitwa mu i Zindiro. Iri zina ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mushimire Eric witiriwe ako gace ni umubyeyi w’abana batandatu, akaba akiriho n’ubu niho atuye.

Kwa Ryambabaje: Iyo ukomeje ujya mu i Zindiro, hari umuhanda ujya ahitwa mu Cyamurunguje hazwi ku izina ryo kwa Ryambabaje. Iryo zina ryafashe kubera uwari umuyobozi mukuru wari uhatuye witwa Dr. Ryambabaje Alexandre wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, ariko ubu yikorera ku giti cye.

Utu ni tumwe mu duce tutazwi ku mazina yanditse ku byangombwa byemewe na Leta, ahubwo hitiriwe abahatuye mbere cyangwa bahafite ibikorwa.

Tubwire nawe ahandi hantu uzi hamenyekanye ku mazina y’abantu, utubwire n’uko ubusanzwe hitwa.

  • Richard Salongo
  • 06/06/2021
  • Hashize 4 years