Kigali:Icyatumye wa mukobwa agira umujinya akiyahura kiyongera ku kubengwa cyamenyekanye

  • admin
  • 22/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mugabekazi Patricie wari utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 yiyahuye ku mpamvu bivugwa ko ari umusore bakundanaga wamwanze ndetse akaba yari yaramwanduje SIDA.

Iyi mpamvu imenyekanye nyuma y’uko nyakwigendera yari yamaze kwiyahura bicyekwako yabitewe no kubengwa n’umusore bakundanaga witwa Fils ariko akaba yarakoraga akazi ko gutanga firimi bamwe bita ba dije.

Akimara kubengwa yatashye n’umujinya mwinshi ahita yandika ibaruwa igira iti “Twakoranye byinshi bishimishije, umva rwose Fils ndarambwiwe guhora umbabaza, nagusabye imbabazi kenshi, dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho’’.

Gusa umwe mu nshuti za nyakwigendera avuga ko uyu musore bakundanaga uzwi nka Fils yari yaramwanduje agakoko gatera SIDA,hiyongeraho ku mwanga bituma yumva yanze ubuzima bwe ndetse ko nuwo muti w’imbeba yanyoye ariwe wari wawumwoherereje nk’impano.

Nyakwigendera Mugabekazi yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye ku kigo cya Saint Phillipe,Akaba yavukaga mu bana batanu ari nawe wari umuhererezi iwabo.

Mugabekazi Patricie yitabye Imana ubwo bageragezaga kumunjyana kwa Muganga ariko biba iby’ubusa apfira mu nzira bitewe n’umuti w’imbeba mwinshi yari yanyoye.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/nyarugenge-umukobwa-yiyahuye-kubera-umukunzi-we-wamwanze

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/11/2018
  • Hashize 5 years