Kigali yaje ku mwanya wa 3 mu mijyi ikunzwe cyane muri Afurika 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’imijyi ikunzwe cyne kurusha iyindi muri Afurika muri uyu mwaka wa 2024.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ‘World’s Best Awards’ bwakozwe ku bukerarugendo n’imyidagaduro, bukaba bwaragizwemo uruhare mu n’abarenga 186.000 baherereye mu bice bitandukanye ku Isi. 

Ubwo bushakashatsi bwashimangiye ko Umurwa Mukuru w’u Rwanda waje inyuma ya Marrakesh yo muri Morocco ndetse na Cape Town y’Afurika y’Epfo. 

Ku rutonde rw’imijyi 10 yo muri Afurika n’iyo mu Burasirazuba bwo Hagati ikunzwe kurusha iyindi, Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa 5 inyuma ya Marrakesh, Cape Town, Yerusalemu muri Isiraheli na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (UAE).

Urwo rutonde mpuzamahanga rurimo imijyi minini cyane,  bimwe mu bice by’Isi bizwi ku bukeraruhendo bushingiye ku iyobokamana bya kera cyane, ndetse n’ahamenyekanye kubera umuco, ubugeni no guhanga ibishya. 

Ibice bya Morocco ari byo Fez na Essaouira byihariye umwanya wa gatandatu n’uwakarindwi bikurikirwa na Tel Aviv ya Isiraheli ndetse na Cairo yo mu Misiri. 

Iyo mijyi yashyizwe mu byiciro hashingiwe ku buryo igaragaramo neza, umuco, ibyo kurya, uburyo yakira abayigana, uko amaguriro atekanye kandi yoroahye n’indangagaciro. 

Umujyi wa Kigali wazamutseho imyanya ine ugereranyije n’umwanya yariho mu mwaka washize. Icyatumye utandukana n’indi mijyi myinshi ni uburyo abaturage baho nagira urugwiro kandi batanga ubufasha cyane cyane ku bantu baba batamenyereye uyu mujyi. 

Umwe mu batoye Kigali, yavuze ko ari umujyi usukuye kandi utera imbere. Ati: “Niyumvise ntekanye  ubwo nayitemberagamo. Hari amoko y’ibyo kurya atandukanye kandi hari n’ikawa ihebuje.”

Umujyi wa Kigali wagaragaye bwa mbere kuri uru rutonde rw’imijyi 10 ikunzwe kurusha iyindi mu myaka itatu ishize. Mu mwaka ushize uyu mujyi waje ku mwanya wa 9, iza imbere y’Umujyi wa Amam muri Yorodaniya. 

Umurwa Mukuru w’u Rwanda wirahirwa n’amahanga kubera uburyo uhiga iyindi yo muri Afurika mu isuku ndetse ukaba unanyaruka mu iterambere uhereye ku miturirw ukageza ku kubungabunga ibidukikije. 

Mu mwaka ushize na bwo Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’imijyi yimakaza ikoranabuhanga (Smart Cities) muri Afurika. 

Mu gihe gisaga imyaka 10 gishize kandi, u Rwanda rwagiye rubona imyanya itandukanye yo hejuru mu byegeranyo byakozwe  ku bukerarugendo hamwe n’imyidagaduro. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 2 months