Kigali: Uruzinduko rwa Perezida w’Ubushinwa rwitezweho byinshi

  • admin
  • 17/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Vuba aha,Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, azagirira urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ruzibanda ku masezerano akubiye mu ngingo zishimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.Ngo kandi uru rugendo ruzaba urufunguzo rw’urujya n’uruza rw’abashinwa bazaza gushora imari zabo mu Rwanda ku bwinshi.

Perezida Xi Jinping azagenderera u Rwanda kuva ku wa 22 Nyakanga no ku wa 23 Nyakanga 2018, aho byitezwe ko nyuma y’ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’abo mu nzego z’abikorera, hazashyirwa umukono ku masezerano atandukanye.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko uruzinduko rw’akataraboneka rwa Perezida Xi ruzongera umubano umaze imyaka 46 hibandwa ku ntengo nyamukuru yo kurandura ubucyene hatezwa imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Hongwei yagize ati”kurandura ubucyeneye niyo ntego nyamukuru yacu mu rwego rwo kubaka ejo heza hazaza mu myaka myinshi ubushinwa bwashyizeho uburyo bwo guhugura abanyarwanda mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.Twagerageje kandi kwigisha abanyarwanda guhinga imigano no kuyitunganya,ibi byose byafashije abanyarwanda kongera umusaruro ari nako bibaha amafaranga.ubushinwa n’urwanda kandi bizakomeza gukorana neza muri uru rwego kandi dufite ikizere ubushobozi n’ubushake bwo kubaka ejo hazaza”.

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko ruzashimangira imikoranire myiza y’ibihugu byombi igamije iterambere ry’abanyagihugu aho bizatuma umubare munini w’abashinwa baza gushora imari zabo mu Rwanda.

Hongwei ati”Nizeye neza ko mu minsi irimbere abashinwa benshi bazashora imari yabo muri iki gihugu cy’u Rwanda.Ibi bizafasha iki gihugu mu gutera imbere mu rwego rw’inganda ndetse bazanasura u rwanda ku bwinshi biteze imbere ubucyera rugendo.Nkaba nizeye ko ibi byose bizakurikira uruzinduko rwa Perezida xi-jinping mu Rwanda,mu by’ukuri uru ruzinduko ni ingenzi ku Rwanda.Nizeye kandi ntashidikanya ko abaturage bacu bazakangukira gusura iki gihugu cy’u Rwanda ku bwinshi”.

Kuva mu mwaka wi 1971 amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’ubushinwa muri Gicurasi icyo gihe,agaragaza ko rwahawe muri miliyoni 22 z’amadorari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka kaburimbo no kubaka uruganda rwa sima.Ubushinwa kandi bwanateye inkungu inyubako izakoreramo ibiro bya Minisitiri w’intebe n’ibindi bigo bya Leta ifite agaciro ka miliyoni 37 z’amadorari ya Amerika.

Mu mwaka wa 2017 ishoramari ry’ubushinwa n’u Rwanda ryageraga kuri miliyoni 200 z’amadorari ya Amerika,mu gihe u Rwanda rwahawe ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 358 z’amadorari ya Amerika.

Urwanda kandi rukura mu bushinwa bimwe mu bikoresho bikoreshwa n’inzego zishinzwe umutekano.U Rwanda rwo rwohereza mu Bushinwa ibicuruzwa birimo amabuye y’agaciro, icyayi n’ikawa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/07/2018
  • Hashize 6 years