Kigali: Urundi Rusengero rwa Bishop Rugagi ruherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati rwafunzwe

  • admin
  • 13/02/2018
  • Hashize 6 years

Urusengero Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent ruherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati rwafunzwe kubera ibibazo birimo n’urusaku.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2018 nibwo uru rusengero rwashyizweho ingufuri.

Amakuru avugako uru rusengero rwafunzwe nyuma y’amakuru umwe mu baruturiye yatanze avuga ko rusakuza cyane mu gihe cy’amateraniro.

Uru usengero rw’iryo torero riyoborwa mu Rwanda na Bishop Rugagi Innocent, rwafunzwe Rukurikira urwo , mu Murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.

JPEG - 164.5 kb
Urusengero Redeemed Gospel Church rwa Bishop Rugagi Innocent ruherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati rwafunzwe

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier yari yavuze ko iryo torero ryafungiwe urusengero kuberako rwashoboraga gushyira mu kaga abarusengeragamo.


Bishop Rugagi Innocent

Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganyiriza ko abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.


Urusengero rwashoboraga gushyira abantu mu kaga

Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 13/02/2018
  • Hashize 6 years