Kigali: Ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba yarashwe na polisi

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda yarashe umugabo witwaga Channy wakekwagaho kuba mu mutwe w’iterabwoba ahita apfa .

Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kanama 2016 nibwo mu gace ka Nyaturama mu mujyi wa Kigali humvikanye amasasu aho polisi y’u Rwanda yarasanaga n’umugabo witwa Channy Mbonigaba ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Uyu Channy ngo yari yikingiranye mu nzu polisi igerageza kumukuramo ari nabwo yarasaga umupolisi akamukomeretsa nawe agahita araswa akicwa.

Amakuru Polisi ifite ni uko uyu wishwe yari yaraturutse mu karere ka Rubavu.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakurikiranye ikanarasa umugabo ukekwaho iterabwoba wari witwaje intwaro akifungirana mu nzu iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryashyizwe ahagagaragara na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu ukekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaje gutahurwa ko yitwa Channy Mbonigaba, akaba akomoka mu Karere ka Rubavu.

Iki gikorwa cyo kumushakisha cyamaze amasaha agera kuri atatu mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu, ukekwa yarasanye n’abapolisi akomeretsamo umwe. Nyuma nawe yaje kuraswa arapfa.

Kuva umwaka ushize, Polisi y’Igihugu yakoraga iperereza ku bantu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’u Rwanda ndetse bamwe muri bo bagejejwe imbere y’urukiko.

Polisi yakomeje yizeza abaturage cyane cyane abatuye i Nyarutarama ko umutekano umeze neza muri ako gace.

Yanditswe na Sarongo /Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years