Kigali :Udushya Umukecuru w’imyaka 75 yemeza ko atwite

  • admin
  • 10/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Bugirande Merisiyana ari mu kigero cy’imyaka 75 – 80, yemeza ko atwite inda ndetse ngo yatangiye konka arayumva. Iyi nda ngo yayitwise kera mu myaka 30 ishize barayizinga, mu minsi yashize ngo nibwo yazinguwe. Uyu munsi twamusuye dusanga avuye kwisuzumisha kwa muganga.

Atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rutunga mu kagari ka Indatemwa mu karere ka Gasabo, twasanze yagiye kwa muganga kuri centre de sante ya Rwesero iri hakurya ya Muhazi mu murenge wa Rwamiko muri Gicumbi.

Yagarutse ku gicamunsi ari kumwe n’umukobwa we wamuherekeje agiye kumusuzumisha. Iyo nda ubu ngo ishobora kuba igeze mu mezi ari hagati y’atanu n’atandatu. Ku Rwesero ariko ntibamupimye ahubwo ngo bamusabye kuzagaruka ejo kuwa kabiri.

JPEG - 281.2 kb
Bugirande Merisiyana ari mu kigero cy’imyaka 75 – 80, yemeza ko atwite inda ndetse ngo yatangiye konka arayumva

Bugirande wabyaye abana umunani bose bakuze ubu, yabwiye Umuseke ko inda ye ya cyenda itavutse, ahubwo ngo yarozwe ‘bakayizinga’.

Ati: “Mu 1981 nari ntwite inda hashize igihe nkangutse ndayibura. Narakomeje mba aho kuko bambwiye ko bayizinze. Mu gihe cyashize nibwo umuntu yambwiye ko hari abantu bashobora kuyizingura.”

Avuga ko aho naho ari hakurya ya Muhazi ngo yagiyeyo bamuha imiti arayinywa hashize iminsi ngo atangira kumva inda iragenda ikura none muri aya mezi ubu ngo yumva yonka.

Umukobwa we witwa Emerita ari nawe bari bajyanye gusuzimisha iyi nda kuri centre de santé ya Rwesero iyi nda ‘bazinze’ nawe avuga ko akurikije ibyo nyina avuga koko ashobora kuba atwite kandi ibyo kuzinga inda yari atwite yaje yakuze abyumva.

Emerita ariko avuga ko ejo aribwo bazamenya neza niba koko nyina atwite abaganga ba kizungu nibamara kumucisha mu cyuma.

Marisiyana ubu asigaranye abana bane bose bakuze, afite n’abuzukuru 18.

Sylvain Nizeyimana umugabo w’imyaka 41 avuga ko ibyo gutwita k’uyu mukecuru nawe abizi cyane nk’umuturanyi baganira buri munsi.

Ibyo kuzinga inda ikabura hari abaturage ba hano bemereye Umuseke ko bibaho cyane kuva na cyera, gusa ngo abayizingura nabo babaho ku buryo uwo bayizinze ashaka aho bayimuzingurira. Bugirande we bagakeka ko bayizinzwe ariko ntiyite ku kujya kuri abo ‘bavuzi’.

Icyabatangaje ngo ni uko uyu mukecuru yifuza kubyara iyi nda nk’uko nawe abyemeza.

Uyu mukecuru avuga ko ubu impungenge afite ari uko ashobora kubyara kandi inka ye yaratetse afite n’ubushobozi bucye bwo kubona ibiribwa bikwiriye umugore utwite.

Impungenge kandi afite ni izabukuru n’intege nke ubu agenda agira uko ‘inda’ iba nkuru nk’uko abivuga.

src: Umuseke

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2017
  • Hashize 7 years