Kigali : Ubuyobozi bwahagaritse gukoresha indangururamajwi ku misigiti
- 14/03/2018
- Hashize 7 years
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwahagaritse gukoresha indangururamajwi ku misigiti mu gihe cy’umuhamagaro kizwi nko ‘gutora adhana’ kuko ngo biteza urusaku nk’uko igenzura ryabigaragaje.
Nyarugenge ifite imisigiti ikomeye irimo nk’uwo mu mujyi rwagati n’uw’ahazwi nko kuri Onatracom, Majengo, kwa Kadhafi i Nyamirambo n’indi myinshi.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles, rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe ku nsengero n’imisigiti ku wa 19 Gashyantare 2018, bagasanga imisigiti ikoresha indangururamajwi hejuru yayo bigatera urusaku.
Yakomeje agira ati “Mbandikiye ngira ngo mbasabe guhagarika gukoresha izo ndangururamajwi mugashaka ubundi buryo budateza urusaku iyo muhamagara abayoboke ku isaha y’isengesho.”
Iki cyemezo gifashwe mu gihe inzego za leta zimaze igihe mu igenzura ry’insengero n’imisigiti, kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano.
Mu mujyi wa Kigali honyine hafunzwe insengero zisaga 714, mu gihe mu Karere ka Nyarugenge hafunzwe insengero 203 muri 300 zagenzuwe
Chief editor