Kigali: Polisi yerekanye abantu 48 bafatiwe gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga za rufuro [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 8 Nzeri Polisi yerekanye abantu 48 bafatiwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.  Bafashwe kuva tariki ya 3 Nzeri 2021 kugera tariki ya 7 Nzeri, igikorwa cyo kuberekana cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Rwezamenyo.

Nzitonda Jean Marie Vianney ni umwe mu bafashwe na Polisi mu ijoro rya tariki ya 4 Nzeri, yavuze ko yafashwe atwaye moto asanzwe atwaraho abagenzi (motari). Yemeye ko yari yanyoye amacupa atatu manini y’inzoga za rufuro(Byeri), yavuze ko yajyaga yumva ko gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha bigira ingaruka ariko yari atarabibona.

Ati” Ntabwo mbihakana uwo munsi nari nanyoye inzoga za rufuro (Byeri) amacupa atatu manini.  Nageze mu Gakiriro ka Gisozi ahagana saa yine z’ijoro mpasanga  abapolisi barampagarika barampima basanga mfite igipimo cya 0.99 by’alukoro. Nari ntarabona ingaruka zabyo ariko najyaga mbyumva, ubu moto yanjye yarafashwe sinkora akazi kandi nzanatanga amande ninsohoka hano.”

Muhawenimana Eric yavuze ko yafashwe kuwa Mbere  tariki 6 Nzeri ahagana saa tanu z’amanywa amaze kugonga umumotari. Muhawenimana yavuze ko amaze kugonga uwo mumotari ku bw’amahirwe bose ntawagize icyo aba, aricuza ibyo yakoze  kandi akabisabira imbabazi.

Ati” Nari nanyoye inzoga n’ijoro ariko mu gitondo nibwo nakoze impanuka ngonga umumotari ndimo gutwara imodoka yanjye ngendamo, ubwo narimo gusubira inyuma nagonze umumotari ariko ntacyo yabaye. Abapolisi baraje barapima basanga mfite igipimo cya 2 by’umusemburo wa alukoro.”

Muhawenimana yavuze ko atazongera gutwara ibinyabiziga yanyoye ibisindisha kabone niyo yaba yaraye azinyoye nk’uko byari byamugendekeye. Ariko  kimwe na bagenzi be aribo Nzitonda na Habihirwe, Muhawenimana yavuze ko ingaruka  abona mu gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha ni uko bacibwa amande  ndetse  bakaba bafungwa iminsi itanu badakora. Bose ntawe ugaruka ku kuba bashobora gukora impanuka bakaba bahaburira ubuzima cyangwa bakaba bahamugarira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko kuba hari abatumva ingaruka nyamukuru yo  gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ari impanuka zibera mu muhanda ariyo mpamvu  abafashwe Polisi  ibamara iminsi itanu.

Yagize ati” Iyo ni imwe mu mpamvu abantu bafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha Polisi ibamarana iminsi itanu, kugira ngo harebwe ko koko niba amategeko y’umuhanda bayazi, kandi ko bazi ko gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha ari bibi ndetse ko bazi ingaruka zabyo cyane cyane harimo kubura ubuzima bw’utwaye  ikinyabiziga cyangwa n’abo ashobora kugonga kuko uriya muntu utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha ntabwo aba ameze neza mu mutwe no mu mubiri.”

CSP Sendagahangarwa yakomeje avuga ko mu minsi Polisi ibamarana iba irimo kubagenzura no kubahwitura kugira ngo bamenye ko gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisinda biteza impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo ikangirika. Yanavuze ko kandi biri mu rwego rwo guha ubutumwa n’abandi kugira ngo bamenyeko gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha  bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years