Kigali: Perezida Kagame yerekanye Pasiporo ye y’Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika

  • admin
  • 17/07/2016
  • Hashize 8 years

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wamuritse pasiporo igezweho (e-Passport), yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu bihugu byabo.

Kigali: Perezida Kagame yerekanye Pasiporo ye y’Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika

Perezida paul Kagame Kagame na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu bakuru b’ibihugu n’abaminisitiri babanje guhabwa iyi pasiporo babanje kuyihabwa, hamwe na Perezida wa Tchad Idriss Déby ari na we wari ukuriye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Bivugwa ko umushinga wa Pasiporo uri mu cyerekezo cya Afurika cya 2063 cyo koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ku mugabane wa Afurika hagamijwe iterambere no kwishyira hamwe.

Mu muri iki cyumweru gisojwe Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazama Dlamini Zuma yagaragaje ko iyi Pasiporo ari ikimenyetso gikomeye cy’ukwigira kwa Afurika.

Ati “Ni intambwe iganisha ku iterambere n’Ubumwe bw’ibihugu bya Afurika. Ni ikimenyetso cy’uko uyu mugabane uri kerekeza aheza ku rwego rw’Isi.”

Gahunda yo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika yagiye yunguranwaho ibitekerezo mu nama zitandukanye ndetse igarukwaho mu masezerano ya Lagos na Abuja.

Kuri ubu ibihugu nk’u Rwanda, Mauritius, Ghana na Seychelles byamaze kwemerera abatuye Afurika kubyinjiramo nta viza.

Byitezwe ko itangwa ry’iyi pasiporo rizafasha ibihugu bya Afurika gushyiraho amabwiriza n’imikorere yorohereza abatuye uyu mugabane bakagenda batikandagira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri iki cyumweru kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko iyi Pasiporo idashyiriweho gukuraho imipaka y’ibihugu ariko ngo izoroshya uburyo Abanyafurika bayambuka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zirimo gushaka ibyashara, kwiga amashuri, gushakisha imirimo no gutembera.

Perezida Kagame yerekanye Pasiporo ye y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika


Perezida Kagame yerekanye Pasiporo ye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika


Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 17/07/2016
  • Hashize 8 years