Kigali Pelé Stadium: Etincelles yandagaje Rayon Sports

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Etincelles yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa shampiyona, biyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yatangiye neza umukino isatira izamu rya Etincelles harimo uburyo yabonye ku munota wa karindwi ku mupira Tuyisenge Arsene yakuye mu kibuga cye, acenga abakinnyi batatu ba Etincelles FC, ageze mu rubuga rw’amahina yitambikwa na Kakule Mukata Justin awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 23 Rayon Sports yahushije uburyo bw’igitego ku mupira mwiza Charles Bbaale yahawe ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rikuwemo na Arakaza Marc Arthur, umupira usanga Tuyisenge Arsene awukina nabi urarenga.

Etincelles nayo yanyuzamago igasatira izamu rya Rayon Sports binyuze Cyiza Mugabo Hussein.

Ku munota wa 31 Etincelles yabuze amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Nsabimana Hussein yateye inyuma y’urubuga rw’amahina, usanga mugenzi we Iraguha Awad yashyizeho umutwe, ku bw’amahirwe make uca ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 36 Rayon Sports yongeye kuba amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Tuyisenge yacomekewe, awuhinduriye usanga Bbaale wawuteye ku ruhande rw’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Etincelles yatangiye isatira cyane izamu harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 47 ku mupira mwiza Hussein yahinduye mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Khadime Ndiaye ntiyawugeraho, usanga Bendeka wari washyizeho umutwe, ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 52 Etincelles yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gedeon Bendeka nyuma yo kurenza umupira Ngendahimana, usanga uyu rutahizamu wa Etincelles FC acenga Mugisha Francois, ahita aroba umunyezamu Ndiaye.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 54 Etincelles yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bendeka ku mupira wasubijwe inyuma na Bugingo Hakim ari mu ruhande, asiga Ngendahimana, yinjira mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Ndiaye.

Ku munota wa 58’ Etincelles yarushakaga cyane Rayon Sports Muri iyo minota yatsinze igitego cya gatatu ku mupira wavuye muri koruneri, usanga Jordan Nzau ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 66 Umutoza wa Rayon Sports Julie Mette yakoze impinduka hinjiramo Iradukunda Pascal, Kalisa Rachid na Ganijuru Elie basimbura Mugisha Master, Iraguha Hadji na Tuyisenge.

Izi mpinduka zafashije Rayon Sports gusatira İshaka kwishyura nibura igitego kimwe harimo umupira ukomeye Muhire Kevin yateye, umunyezamu Arakaza Marc Arthur abyitwaramo neza, awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 84 Rayon sports yabonye igitego kimwe muri bitatu yarı yatsinzwe ku mupira Kapiteni Muhire, yinjiranye umupira mu ruhande ibumoso, awuhinduye mu rubuga rw’amahina usanga Bbaale ahita uwuboneza mu izamu.

Umukino warangiye Etincelles itsinze Rayon Sports ibitego 3-1 bituma biyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Rayon sport yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 48 mu gihe Etincelles yafashe umwanya wa 10 n’amanota 29 irusha Bugesera FC ya 15 amanota atanu.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Muhazi United yatsinzwe na Mukura VS ibitego 3-0.

Shampiyona izakomeza ku wa Gatanu, tariki 5 Mata 2024 Marines FC izakira Bugesera saa cyenda kuri Stade Umuganda naho umukino wari guhuza APR FC na AS Kigali wasubitswe kubera urupfu rw’uwari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrane witabye Imana ku wa Kabiri.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks