Kigali: Nyuma y’ibibazo byavuzwe mu miturire,umuyobozi wari ubishinzwe yeguye

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’ibibazo byavuzwe mu miturire,umuyobozi w’ishami ry’imyubakire mu Mujyi wa Kigali Dr Alphonse Nkurunziza,yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.

Bruno Rangira, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yatangarije Umunyamakuru ko Dr Nkurunziza yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali.

Rangira yakomeje avuga ko muri iyo baruwa Dr Nkurunziza yavuze ko yeguye ku “mpamvu ze bwite”.

Iyi mpamvu y’ubwegure bw’uyu muyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali itanzwe ikurikira indi nkayo y’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda, weguye muri Mata 2018; hakazatorwa umushya ku wa 25 Gicurasi 2018.

Umwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’imyubakire muri Kigali wo ntutorerwa, upiganirwa mu bizamini ku bize ibijyanye nawo.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 16/05/2018
  • Hashize 6 years