Kigali: NCHR yasabye Inteko gutora Itegeko rishyiraho Ikigega giha abanyamakuru ubushobozi

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye Inteko gutora Itegeko rishyiraho Ikigega giha abanyamakuru ubushobozi bwo kugera hose mu baturage

Perezida wa NCHR, Nirere Madeleine avuga ko abaturage badafite uburenganzira ku makuru atandukanye avuga ku byiciro byose kandi yakomotse hose mu gihugu.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018, yavuze ko inkuru zitangazwa mu binyamakuru byinshi ziba zisa kubera abanyamakuru badafite ubushobozi bwo kugera hose.

Yagize ati “Ni byiza ko itangazamakuru rifashwa. Hakenewe ikigega, abanyamakuru bakabona amahugurwa, bakavuga mu zindi ndimi bitari mu Kinyarwanda gusa, kuko u Rwanda ruri mu miryango mpuzahanga”.

Perezida wa NCHR avuga ko Radio ari ryo tangazamakuru rigera ku baturage benshi bangana na 89%, hagakurikiraho televiziyo ku kigero cya 33%, hakaza imbuga nkoranyambaga ziri ku rugero rwa 17%.

NCHR ivuga ko ibitangazamakuru byandikwa ku mpapuro ari byinshi bigera muri 38, nyamara ngo ibigaragara ku isoko ntibirenga bine kandi nabyo ntibigera ku baturage b’ingeri zose.

Mu Badepite bashyigikiye icyifuzo cya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, harimo Dr Mbonimana Gamaliel na Dr Frank Habineza, basaba ko itangazamakuru ryafashwa kugera ku nshingano zaryo.

Depite Habineza agira ati ”Nagira ngo mbasabe kuzatanga inama zashyiraho ikigega gifasha itangazamakuru, cyitwa “Media Development Fund”.

NCHR yasobanuriye Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ko abaturage bakomeje kuyigezaho ibibazo by’uko batishyurwa imitungo yangizwa na ba rwiyemezamirimo bakorera Leta.

Iyo komisiyo ivuga ko hari n’abakoresha abaturage ntibabishyure, ndetse na bamwe mu bakoresha muri rusange ngo birukana abakozi mu buryo budakurikije amategeko.

Nirere yifuje ko mbere y’uko Leta yishyura rwiyemezamirimo wayikoreye, yagombye kubanza kwishyura abakozi bamukoreye, kandi bagahabwa umushahara wose ubagenerwa.

Ikibazo cy’ubucucike mu magereza na cyo kiri mu byo NCHR yagejeje ku Nteko kugira ngo gishakirwe ibisubizo, cyane cyane muri gereza ya Rwamagana ngo ubwo bucucike buri ku rugero rwa 244%.

JPEG - 293.8 kb
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasobanuriye Inteko ibyo yagezeho mu myaka itatu ishize, ndetse n’ibikorwa iteganya mu mwaka wa 2018/2019
JPEG - 254.9 kb
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasobanuriye Inteko ibyo yagezeho mu myaka itatu ishize, ndetse n’ibikorwa iteganya mu mwaka wa 2018/2019

Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 6 years