Kigali mu ngamba zo kuba Umujyi worohera buri wese kuwuturamo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 4 months
Image

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ko hari gahunda yo korohereza abaturage kuba mu mujyi nyuma y’uko mu bihe byashize abaturage bakunze kwimukira mu nkengero zawo bagaragaza ko ari ho imibereho yoroshye.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024.

Ntirenganya yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wifuza ko abawuvamo bajya mu nkengero zawo bagabanuka.

Yagize ati “Turashaka ko abantu baguma muri Kigali ku bushobozi bafite uko bwaba bungana kose. Ni nabyo byatumye hatangira imishinga itandukanye yo kubafasha kubaka mu buryo bashoboye ariko no kububakira inzu bashobora kugura n’izo bashobora gushyirwamo.”

Imwe mu mishinga iri mu igerageza ni nka Green City Project, ahazashyirwa inzu ziciriritse kimwe n’indi iri gutegurwa izorohereza abaturage kubona amacumbi mu Mujyi wa Kigali.

Emma Claudine Ntirenganya kandi agaragaza ko ibi bigomba kugendana no kureba ko ubuzima i Kigali bushoboka harimo kuba umuturage yashobora kwigondera serivisi zihatangirwa.

Yagize ati “Abaturage bawubamo bagomba kuba bafite ubuzima navuga ko bushoboka, budahenze cyane. Ni nacyo cyatekerejweho mbere.”

Yakomeje avuga ko hanashyizwe imbere gutunganya Umujyi wa Kigali ku buryo abawubamo n’abawugenda bahumeka umwuka mwiza bakabona n’aho kwidagadurira no kuruhukira byose bigendana no kubungabunga ibidukikije.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022 riagaragaza ko abagera ku abasaga ibihumbi 180 bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu zindi ntara.

Umujyi wa Kigali uheruka kubona abayobozi bashya bazawuyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere binyuze mu matora yabaye ku wa 22 Kanama 2024.

Dusengiyumva Samuel ni we watorewe gukomeza kuyobora Umujyi wa Kigali. Ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, hatowe Dusabimana Fulgence naho ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage hatowe Urujeni Martine.

Kuvugurura itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka abaturage bakabibona bitabavunnye, kongera ibikorwaremezo birimo amazi n’imihanda ya kaburimbo mu bice by’icyaro ni bimwe mu byo Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko azashyira imbere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 4 months