Kigali: MTN Rwanda yahawe gasopo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwahaye MTN Rwanda Cell Plc igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gukemura ibibazo byose biri muri serivisi z’itumanaho itanga, bitabaye ibyo ikazafatirwa ibihano bikomeye birimo no gucibwa amafaranga.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya RURA rigaragaza ko MTN RwandaCell Plc ihawe igihe cyo kuba yakemuye ibibazo biboneka mu Mujyi wa Kigali cyo kugeza ku wa 29 Ukwakira 2021, na ho mu bindi bice by’Igihugu ikazaba yabikemuye bitarenze taliki ya 30 Ugushyingo 2021.

Inama y’Ubutegetsi ya RURA yagize iti: “MTN RWANDACELL PLC igomba kubahiriza amabwiriza N ° 006 / R / STD-QoS / ICT / RURA / 2019 yo kuwa 30/01/2019 igenga ireme rya serivisi za serivise zigendanwa zigendanwa mugihe ntarengwa cyatanzwe… Icyo igihe ntarengwa nikirenga, haziyongeraho ibindi bihano bigomba gukurikizwa ako kanya, harimo ibihano by’amafaranga.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma igihe kinini gishize abafatabuguzi bijujutira serivisi bahabwa n’iki kigo cya mbere cyihariye umubare munini w’abafatabuguzi bakoresha serivisi zitandukanye z’itumanaho mu Rwanda.
Abafatabuguzi ntibahwemye kugaragaza ko kubona ihuzanzira (network/réseau) bigorana, rimwe na rimwe wahamagara umuntu bakakubwira ko nomero itabaho kandi isanzwe ikoreshwa cyangwa mwaba murimo kuvugana bigacikagurika.

Icyemezo cy’Inama y’Ubutegetsi ya RURA cyo ku wa 19 Kanama 2020 kivuga ko uruhushya MTN Rwandacell PLC yahawe rwo gukorera mu Rwanda buteganya ko igomba gutanga serivisi z’itumanaho amasaha 24/24 iminsi 7/7.

Keretse gusa igihe habayeho ikibazo cyihariye cyo mu bihe bidasanzwe (force majeure) cyangwa igihe iki kigo cyabanje kubisabira uburenganzira bwanditse butangwa na RURA.

Ingingo ya 19.2 y’uruhushya rwahawe MTN RWANDACELL PLC isaba uwahawe uruhushya gutanga serivisi ubudahwema, amasaha makumyabiri n’ane (24) ku munsi mu minsi irindwi (7) igize icyumweru, usibye mu gihe habaye ibihe bidasanzwe, cyangwa aho uwahawe uruhushya yakiriye uruhushya rwanditse rwabanje gutangwa n’ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa byo guhagarika itangwa rya serivisi zemewe.

RURA yatangaje ko mu kubazwa kwabaye ku wa 23 Nyakanga 2021, MTN yemeye ko hakiri icyuho mu kunoza imikorere ku ngingo zimwe na zimwe, bikagira ingaruka mu buryo abakiliya babona serivisi.

Ikindi kandi, byaje kugaragara ko MTN Rwanda yarenze ku ngengabihe yo gukemura ibibazo yagaragarijwe muri serivisi mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere, byagaragajwe mu ibaruwa yo ku wa 9 Mata 2021.

Byatumye inama y’ubutegetsi ya RURA ikorana, ibifataho icyemezo ku 19 Kanama 2021.

Imyanzuro igira iti: “Urwego Ngenzuramikorere rusabye MTN Rwandacell Plc gukemura ibibazo byose bijyanye n’ihuzanzira bibangamira uburyo guhamagara (ukagerageza bwa mbere bikanga), telefoni ikikuraho cyangwa ijwi rigacika.”

Yakomeje isaba MTN Rwandacell Plc ko igomba no kubahiriza amabwiriza agenga serivisi nziza mu itumanaho rya telefoni ngendamwa, igendeye ku ngengabihe yahawe.

Ikomeza iti: “Bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali, bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu. Iyi ngengabihe nitubahirizwa, hazafatwa ibindi bihano birimo gucibwa amafaranga bizahita bikurikizwa.”

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko Nº09/2013 ryo ku wa 01/03/2013 rishyiraho RURA, Itegeko N°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga Itumanaho n’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru, n’amabwiriza N°006/R/STDQOS/ICT/RURA/2019 yo ku wa 30/01/2019 agenga imikorere ya serivisi z’ihuzanzira rya telefoni mu Rwanda, by’umwihariko ingingo ya 5.

Kugeza muri Kamena 2021, imibare igaragaza ko MTN Rwanda ari cyo kigo gifite abakiliya benshi mu gihugu kuko bagera kuri 6,878,349, ubariye kuri SIM card zayo zikora.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/08/2021
  • Hashize 3 years