Kigali: Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama yahuje ba Minisitiri ba AU-EU
Inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yabaye umwanya nyawo wo kongra kwibukiranya ibishoboka n’ibidakwiye gukorwa mu Isi ya none ikeneranye kandi ikaba isobekeranye mu buryo butangaje.
Icyorezo cya COVID-19 cyakuye igihu ku maso y’abayuye Isi babona ko bakeneranye hatitawe ku cyiciro cyangwa Igihugu buri wese aherereyemo kuko ibyago bya bamwe bigera no ku bandi uko byagenda kose.
By’umwihariko, iki cyorezo cyongereye umuvuduko w’ubufataye n’ubutwererane bw’Afurika n’u Burayi hagamijwe guhangana n’iki cyago, gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi bw’Afurika mu kwitegura guhangana n’ibyago bishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.
Mu nama yahurije i Kigali abayobozi basaga 500 barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 68 hagarutswe ku ngamba zinyuranyezo kurushaho kunoza no gushimangira uwo mubano wagaragaje umusaruro wihariye mu rugamba rwo guhangana n’icyo cyorezo.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Mbere taliki ya 25 Ukwakirahagarutse ku mbogamizi zigihari nubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu gushimangira ubufatanye n’ubutwererane bw’Afurika n’u Burayi.
Guhangana n’icyorezo cya COVID-19
Ubufatanye bw’Afurika n’u Burayi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ni rumwe mu nzego z’ingenzi imigabane yombi yimeje gushyiramo imbaraga nyinshi nk’uko byashimangiwe na Josep Borrell Fontelles, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu bubanyi n’amahanga akanaba Visi Perezida wa Komisiyo ya EU.
Avuga ko nubwo bitageze ku rwego rwifuzwaga, igihe icyorezo cyadukaga mu mpera z’umwaka wa 2019 u Burayi bwabaye u bwa mbere mu gutangiza gahunda zishimangira ubufatanye n’Isi yose by’umwihariko n’Umugabane w’Afurika.
Ati: “Twashyizeho ingamba zo gutabara abantu bacu, twakoranye n’ibindi bihugu mu guharanira ko icyo gisubizo kiba mpuzamahanga ariko nabwo byabaye ibikorwa bihuza Isi yose ku rugero twabyifuzagamo. Uruhare rwacu rwa miliyari 3 z’Amayero muri gahunda ya COVAX rwongereye imbaraga iyo gahunda yo gukwirakwiza inkingo, ariko na none ntibyageze ku rugero rukenewe.”
Borrell yongeyeho ko mu gihe gahunda ya EU y’ubukangurambaga yagenze biguru ntege ugereranyijwe n’ibyari byitezwe yashowemo akayabo ka miliyoni 100 z’Amayero.
Yagarutse ku buryo icyuho cy’urugero rwo gukingira abaturage muri Afurika n’u Burayi ari kinini cyane ari na yo mpamvu hakenewe imbaraga n’ubushake byisumbuye mu kuziba icyo cyuho. Ati: “Dukeneye kandi kubikoraho vuba; ntawukwiye kugira icyo byibazaho.”
Kubaka inganda z’inkingo muri Afurika muri Kamena 2022
U Rwanda na Senegal ni byo bihugu byiteguye kuzaba bifite inganda z’inkingo za COVID-19, Malariya n’Igituntu bitarenze mu mwaka wa 2024, nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono agamije koroshya iyubakwa ry’izo nganda muri Kamena 2022.
Mu Rwanda, uruganda rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu gukora izo nkingo ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, rukaba rwitezweho kujya rutunganya miliyoni 50 z’inkingo buri mwaka nirumara kuzura.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Ngamije Daniel, yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ikigo BioNTech n’abandi bafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga, mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu gihe gito gishoboka.”
Kubaka iterambere rishya, ryiza kurushaho kandi ritangiza ibidukikije
Afurika n’u Burayi bishobora kuba igicumbi cy’iterambere rirambye mu gihe bizaba bishobora guhuza umutungo bifite n’ubunararibonye buhari mu guharanira kubaka ubukungu bubasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibindi byago bishobora kwibasira Isi.
Borrell yavuze ko ubukungu burambye ku rwego mpuzamahanga bufite moteri ebyiri ari zo kwimukira ku bikorwa bitangiza ibidukikije no kuyoboka ikoranabuhanga.
Mu Isi ya nyuma ya COVID-19, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kwimakaza gahunda zishyigikira urugendo rwo kwigobotora ingaruka z;iki cyorezo ari na ko hifashishwa ikoranabuhanga n’ubumenyi buhari mu kuzahura ubukungu no guhanga imirimo
Ati: “Kongera kubaka ibitangiza ibidukikije bizajyana no kubaka ibirushijeho kuba byiza dushyira abaturage bacu mu izingiro rya Politiki n’ibikorwa byacu no gushyira imbere n’abagore n’urubyiruko.”
Gutekereza no kureba kure
Abanyacyubahiro batandukanye bahuriye i Kigali, bemeranyije ko Afurika n’u Burayi bikwiye gukomeza kureba kure no gutekereza ku bikorwa biramba birenga ibikenewe ako kanya gusa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Dr. Biruta Vincent, yashimangiye ko ari ingenzi cyane kuba Afurika n’u Burayi bikwiye gutekereza ku bufatanye butari ubwo kureba hafi mu rwego rwo gukemura imbogamizi z’igihe kizaza ari na byo bizashimangira umubano ukomeye kandi ugirira akamaro imigabane yombi ku buryo bungana.
Dr. Biruta yashimangiye ko iyo mikorere izageza imigabane yombi ku ntambwe zizazahura ubutwererane mu nyungu z’abaturage bayo ku buryo buhgaragara.
Guhamagarira amahoro n’umutuzo muri Sudani
Nyuma y’ibyumweru bisaga bitanu muri Sudani harangwa umwuka mubi hagati y’abasivili n’abasirikare, Ku wa Mbere ubwo iyi nama yahuje AU na EU yari itangiye, ni bwo hatangajwe amakuru ko abasirikare bafunze bamwe mu bayobozi bakuru bagize Guverinoma ya Sudani harimo na Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok.
Ni mu gihe hari hashize igihe hakorwa urugendo rwo guhuza abasirikare n’abasivili mu gusaranganya ubutegetsi rwahereye mu 2019 nyuma yo gukuraho uwari Perezida Al Bashir, rwaranzwe n’amakimbirane kugeza magingo aya.
Impande zombi zitabiriye iyo nama yabereye i Kigali zagaragaje ko zishavujwe n’ibiri kubera muri icyo gihugu ahamaze gutangazwa abantu barenga 10 bamaze kuburira mu myigaragambyo abandi basaga 140 bagakomereka.
Inzego z’ubuyobozi bwa AU na EU zasabye ko abasirikare bahagarika ibikorwa byo gufata ubutegetsi ku gahato, bagakomeza urugendo rw’ubwumvikane n’abasivili hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, bikajyana no kurekura abanyepolitiki bakomeje gutabwa muri yombi.
Muri iyo nama kandi, abayobozi baganiriye no ku ngingo y’ubufatanye mu kwimakaza amahoro n’umutekano, ubufataanye mu bya gisirikare n’ibin