Kigali: Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde byiyemeje kongera ikibatsi mu butwererane [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde byiyemeje kongera ikibatsi mu butwererane n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuzima cyane cyane gukora inkingo n’imiti.

Ibi byatangajwe mu nama yahurije i Kigali intumwa z’ibihugu byombi.

Uyu munsi intumwa ziyobowe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Buhinde Shri V. Muraleedharan, zagiranye inama n’iz’u Rwanda, zari ziyobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu gukora imiti n’inkingo, ndetse muri iki gihe inkingo nyinshi za Covid19 zo mu bwoko bwa Astrazeneca zikorerwa muri icyo gihugu.

Ni nayo mpamvu muri iyi nama, ibihugu byombi byiyemeje kongera umuvuduko mu mikoranire mu nzego zirimo ubuzima n’umutekano.

Dr Biruta yagize ati  “U Buhinde ni igihugu dufitanye umubano mwiza n’ubutwererane, dufitanye imishinga mu nzego zitandukanye nko mu buhinzi, uburezi, ibirebana n’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ibirebana n’ubuzima.”

U Buhinde ni igihugu cya mbere cyaduhaye inkingo za Covid19 zigeze ku bihumbi 50. Muzi ko u Rwanda rugiye gutangira umwaka utaha gukora inkingo z’indwara zitandukanye harimo Covid19, Malaria n’igituntu kandi nanone tukaba tuzi ko u Buhinde bufite ubunararibonye mu birebana no gukora imiti n’inkingo, tukabona ko gukorana nabo ari ibintu bamazemo iminsi bizatugirira akamaro. Ibyo twabiganiriye kandi twaganiriye n’ibijyanye n’ubutwererane n’ubufatanye mu birebana n’umutekano, hakaba hari inama iteganyijwe mu gihe kiri imbere aho inzego zishinzwe umutekano mu Buhinde zizaza hano kugira ngo bakorane n’inzego zacu turebe n’ubutwererane n’imikoranire uko bimeze n’uburyo byatezwa imbere.

Minisitiri Biruta avuga kandi ko iyi nama yabaye umwanya mwiza wo kuganira ku nama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu muryango wa Commonwealth, inama izwi nka CHOGM biteganyijwe ko izabera i Kigali umwaka utaha wa 2022 nyuma yo gusubikwa inshuro 2 kubera icyorezo cya Covid19.

Ati “Twatangiye kuganira n’ibihugu byose bigize uriya muryango kugira ngo twumvikane ku matariki mashya y’iriya nama izabera mu Rwanda. Dutekereza ko izaba umwaka utaha kubera ko uko tubibona Covid19 uko yifashe n’uburyo inkingo zigenda ziboneka icyatumaga igenda isubikwa kiragenda kigabanya ubukana cyangwa se tubona uburyo bwo kuba twahangana nacyo tukaba twakora n’inama nini. Hari inama tumaze kugira hano mu gihugu zatweretse uburyo dushobora gukora inama nubwo kiriya cyorezo cyaba kitararangira neza ariko kandi dukurikije n’umuvuduko w’uburyo tugenda dukingira bigaragara ko hagati mu mwaka utaha twaba tugeze ku rwego tuvuga tuti iyi nama dushobora kuyakira.”

Ibyo byose twabiganiriyeho kandi u Buhinde ni igihugu gikomeye kandi kinini muri uriya muryango wa Commonwealth, ni byiza rero ko tubiganira nabo kugira ngo bazitabire inama ariko bayigiremo n’uruhare.”

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Buhinde, Shri V. Muraleedharan ashima uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM.

Ashimangira ko ibiganiro nk’ibi bigamije gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bizakomeza.

Yagize ati “Reka nkoreshe uyu mwanya mbatumire mu Buhinde mu nama ikurikiyeho ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi aho umunsi izabera uzemezwa binyuze mu nzira zisanzwe za dipolomasi. Ndashimira u Rwanda ku bw’inama itaha y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma b’ibihugu binyamuryango bigize Commonwealth kandi twiteguye iyi nama izaba umwaka utaha.”

Ndashimira kandi byimazeyo u Rwanda ku bw’umuhate warwo kugira ngo iyi nama ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ibashe kubera i Kigali nyuma yo gusubikwa inshuro 2 kubera impamvu zaturutse ku cyorezo cya Covid19.”

Iyi nama ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi mu rwego rwo kunoza no guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, niyo ya mbere ibaye nyuma y’uruzinduko rw’amateka minisitiri w’intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yagiriye mu Rwanda mu 2018.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/11/2021
  • Hashize 3 years