Kigali Car Free Day : Ababyeyi bavugirije impundu Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022 yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali muri Siporo Rusange (Car Free Day) itangira uku kwezi aho yaherukaga kuyitabira mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

M mafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagaragaye ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru mu mujyi. Hari n’amashusho yatangajwe anyonga igare.

Muri siporo yakoze n’amaguru, Perezida Kagame yagaragaye asuhuza abaturage yahuraga na bo bose, ndetse hari n’abagiye bamwegera nk’umwana wamuhoberanye urugwiro rwinshi n’abandi.

Bamwe mu babyeyi batari biteze guhura na we muri ayo masaha, basabwe n’ibyishimo babigaragaza bavuza impundu ari na ko bamuhitaho bakikomereza.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda yagenwe ibinyabiziga birimo imodoka na moto byari byakumiriwe.

Madamu Jeannette Kagame na we yifatanyije n’abakobwa bitabiriye amarushanwa ya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye muri iyi siporo iba kabiri mu kwezi.

Mu bvitabiriye iyi siporo baturutse mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali; hari abagendaga n’amaguru gake ku giti cyabo, abagenderaga hamwe mu matsinda n’abakoraga siporo yo kunyonga igare.

Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura (NCDs), aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Kuri ubu iyi siporo ikorwa no mu bindi bice by’Igihugu. Ni Siporo yashyiriweho kandi mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka mwiza no kurwanya imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko iyi siporo yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/05/2022
  • Hashize 2 years