Kigali: Bamwe mu baguzi ku isoko bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro biteye ubwoba
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022 ugereranyije na Mutarama 2021, aho izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.
Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi byiyongereye, ibiciro byazasubira uko byahoze.
Bamwe mu baguzi ku isoko mu mujyi wa Kigali, bagaragaza ko izamuka rya hato na hato ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa byiganjemo ibiribwa, batazi impamvu ibitera.
Ku ruhande rw’abacuruzi nabo bemeza ko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa byazamutse ku buryo hari n’ibyikubye kabiri, bavuga ko icyorezo cya covid 19 cyagize ingaruka ku bwikorezi bw’ibitumizwa mu mahanga ku buryo bibageraho bitinze kandi bihenze.
Inzobere mu by’ubukungu, Straton Habyarimana ahuza iri zamuka ry’ibiciro mu mijyi n’ikiguzi cy’ububwikorezi bw’ibitumizwa hanze, akavuga ko hashyizwe imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda hakanashyirwa imbaraga mu buhinzi, ibiciro byasubira uko byahoze
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko mu mijyi ibiciro byongereyoho 4,3% muri Mutarama 2022 ugereranyije n’Ukuboza 2021 aho byari kuri 1,9%.
Izamuka ry’ibiciro mu mijyi rishingiye ku kuba ibinyobwa n’ibiribwa bidasembuye byarazamutse ku kigereranyo cya 4,5%, ibiciro by’inzu, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,6%, ni mu gihe ubwikorezi bwiyongereyeho 4,7%.
Mu cyaro, muri Mutarama 2022 ibiciro byagabanutseho 0.8% kuko mu Ukuboza 2021 ibiciro byari ku kigereranyo -4,7% munsi ya zero, iri gabanika ry’ibiciro mu cyaro ryashingiye ku igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.8%.
Muri rusange kuva muri Mutarama uyu mwaka, ibiciro byiyongereyeho 1.3% kuko mu Ukuboza umwaka ushize byari kuri -2% munsi ya zero
RBA