Kigali: Abaturage bari kuzindukira mu gisa n’imyigaragambyo kubwa rwiyemezamirimo wanze kubishyura

  • admin
  • 28/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo witwa Musoni Jafari, ubwo bubakagaba imidugugu ya Real Estate iri ahazwi nko kwa Rujugiro, mu Murenge wa Gikondo, akarere ka Kicukiro, bari mu marira n’agahinda bavuga ko baterwa n’inzara uyu rwiyemezamirimo yabateje nyuma yo kubakoresha igihe kigera ku myaka itatu.Kuri ubu aba baturage bakoze igisa n’imyigaragambyo aho barimo kuzindukira aho nyir’aya mazu bubatse akorera hazwi nka Sopetrade. Gusa uyu rwiyemezamirimo we avuga ko nawe icyamuteye kwambura aba baturage ari uko uwamukoresheje nawe yamwambuye akayabo ka 32,506,784Frw.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2017, ubwo aba baturage twabasangaga ahitwa Sopetrade mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bari bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo ndetse bamwe muri bo batubwira ko bamaze hafi ibyumweru bibiri bazindukira aha ariko bakaba bavuga ko badateze kuhava batarishyurwa amafaranga bakoreye kuva muri 2012.


aba baturage twabasangaga ahitwa Sopetrade mu murenge wa Muhima bari bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo

Aba baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Muhabura.rw bavuga ko ku ikubitiro uyu mukoresha wabo yabanje kujya abahemba ariko amaze kubaha amezi atatu yambere birangira ubwo nyuma akajya abaha, ukwezi kumwe akirenza ukundi nyuma bigera ubwo hajya hashira n’amezi atatu atarabahemba

Uwitwa Olivier uvuga ko uyu rwiyemezamirimo amubereyemo amafaranga 300,000Frw yavuze ko aya mafaranga amaze imyaka itatu cyane ko bakoze akazi muri 2015.

Yagize ati “Ngewe bamfitiye ibihumbi 300 amaze imyaka itatu, ubwo twahamagara gapita akatubwira ati nange rwose nta kuntu ntagerageza nzanabajyana kwa Boss (Rwiyemezamirimo) ubwo yatujyanyeyo aho yakoreraga atangira atubwira nabi ngo twebwe turi abasazi n’ingegera ngo twanakoreye ibisambo”

Undi yagize ati “Nakoreye mu Kagarama nubakira umukire, ubwo twarakoze ukwezi kwa mbere turahembwa neza n’ukwezi kwa kabiri ndetse n’ukwa gatatu duhembwa neza ariko byageze nyuma akajya yirenzamo ukwezi kumwe ejo akaduha ugutaha birinda bigera n’ubwo tugeza mu myaka ibiri ataduhemba”

Nyirandekayabo Adeline ati “Twakoreye umukire tugirango turebe ko natwe twakwiteza imbere, twaramukoreye ayambere arayaduha, ayakabiri gutyo bigeze nyuma amafaranga arabura burundu twabaga munzu z’abandi dukodesha abana baradusonzanye mbese ntaho turi mudutabarize, ubu nkange nk’ubu ncumbitse ku muturanyi wange n’akana kange, nta hantu mfite ho kuba nyir’inzu yaraje aradusohora nta hantu mfite ho kuba na hamwe”

Ku ruhande rwa Musoni Jafari ari nawe wakoresheje aba baturage yabwiye Ikinyamakuru Muhabura.rw ko nawe umukoresha we witwa Nzizera Alexandre ari nawe muyobozi wa Real Estate yanze kumwishyura akayabo ka milliyoni zisaga mirongo itatu n’ebyiri.

Musoni Jafari yavuze kandi ko uyu Nzizera Alexandre yagiye kenshi amubwira ko azamwishyura ejo, ejo hagera akongera akamubwira ko azayamuha ejo none imyaka ikaba ishize isaga itatu amubwira gutyo. byaje kugera n’ubwo uyu Musoni ageza ikibazo yakigejeje mu rukiko kugeza ubu bakiri mu nkiko.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha uyu Nzizera Alexandre yanga kutwitaba tumubwiye ko ari umunyamakuru yanga kuvugana n’itangazamakuru.


Ababaturage Sopetrade mu murenge wa Muhima bari bari mu gisa n’imyigaragambyo Aha barimo bitambika idoka bareba ko Boss ayirimo ngo bamusohoremo

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Emmanuel Hitayezu yabwiye Muhabura.rw ko icyo kibazo cy’abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo ntabyo Polisi iramenya ariko atwizeza koherezayo inzego z’umutekano gukurikirana iki kibazo.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Madame Kayisime Nzaramba, ntabwo yabashije kwitaba telephone ndetse n’ubutumwa twamwoherereje tumumenyesha ko dukeneye kuvugana nawe ntabwo yigeze abusubiza.

Reba amafoto





Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/11/2017
  • Hashize 6 years