Kigali: Abakinnyi ba biri ba Rayons Sports barafunzwe

  • admin
  • 20/11/2017
  • Hashize 6 years

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari mu maboko ya Polisi kuva kuri iki Cyumweru.

Aba bakinnyi bafashwe nyuma y’iminsi ine umutoza mukuru w’iyi kipe Karekezi Olivier na we atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha Polisi yavuze ko byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yannick na Rutanga ubusanzwe babanaga mu nzu imwe iherereye mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bivugwa ko bafashwe bakurikiranyweho ubufatanyacyaha n’umutoza wabo Karekezi Olivier.

Bivungwa ko Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ngo ubwo bari bagiye gukina umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia ndetse n’uwabereye i Kigali ngo bari basabwe na Karekezi Olivier gutsindisha ikipe y’u Rwanda.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko ari bwo akimenya iby’aya makuru, ko ibindi aza kubitangariza mu gihe cya vuba amaze kubimenya neza byose.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/11/2017
  • Hashize 6 years