Kigali: Abafana ba Liverpool bafashije Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994- “Reba amafoto”.

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 08 Gicurasi niho abafana b’ikipe ya Liverpool bo mu Rwanda bakoze igikorwa cy’indashyikirwa kijyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda muri Mata 1994 ari nako bafasha bamwe mu bacitse ku icumu.

Ibi byabereye mu karere ka Bugesera I Ntarama, uretse ubuhamya, gusobanurirwa amateka, gufasha n;ibindi, byari ibyishimo ku mpande zombie. Abafashijwe bishimira ubufasha, abafana ba Liverpool nabo bishimira kwesa umuhigo. Ku isaha ya sa tatu za mugitondo niho aba bafana bahagurutse aho bita iwabo, ni ku babari ka +250 Kicukiro. Ni nyuma yuko bari bamaze iminsi bakusanya amafaranga yo gushyigikira icyo gikorwa. Nk’uko byari byemejwe mu nama yari yahuje komite ishinzwe gutegura ikigi korwa, bari bemeje ko icyo gikorwa kigomba kuba kuwa 8 Gicurasi uyu mwaka, kikabera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama. Bateganyaga kuzafasha abacitse ku icumu batishoboye batatu bijyanye n’ubushobozi bitegega kubona. Ni nako byagenze.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Ntarama no gusobanuriwa amateka y’ibyabereye aho, abo abafana bokomereje mungo z’abari bagiye gufashwa. Abafashijwe batoranyijwe hagendewe ku bufasha n‘ihererekanyamakuru byakozwe n’ubuyobozi bwa ibuka muri uwo murenge. Uburyo ubufasha bwatanzwemo ni ibikoresho byo murugo, ibiryamirwa, ibiribwa,… abashyikirijwe ubu bufasha bishimiye icyo gikorwa banashima urwo rubyiruko. Aba banafa kandi banasigiye uru rwibutso inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi ijana (100,000)

Igikorwa kirangiye aba bafana bagarutse aho bahagurukiye. Ku Kicukiro aho bafashe akanya ko kwinegura ari nako bategereza umukino war ugiye guhuza ikipe yabo Liverpool na Watford I Anifield. Byakomeje no kubabeba ibyishimo kuko ikipe yabo yatsinze Watford ibitego 2-0. Joe Allen na Roberto Firmino.






Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years