Kidiaba uzwiho kubyinisha ikibuno yishimira igitego yatorewe kuba umudepite

  • admin
  • 10/01/2019
  • Hashize 5 years

Robert Kidiaba Muteba wabaye umuzamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabonye umwanya mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu mu matora y’abadepite bahagarariye intara.

Akanama gashinzwe amatora muri RDC (CENI) yatangaje ibyavuye mu matora y’intara 23 mu ntara 26 by’agateganyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 aho mubatowe hagaragayemo uyu mugabo wamamaye muri ruhago aho azwiho udushya twokwishimira igitego akabyinisha ikibuno.

Abandi ni nka André Claudel Lubaya,Delly Sesanga, Jean Claude Baende, Ngoy Kasanji,José Endudo ndetse na Kyungu Wa Kumwanza.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2015 nibwo uyu Kidiaba na mugenzi bakinannye mu ikipe ya TP Mazembe Jean Kasusula batangaje ko binjiye muri politike aho bari bahagaraiye ishyaka National Party for Democracy and Development muri aya matora.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko afite umugore n’abana batatu si ubwambera yaba agize aho ahurira n’ubuyobozi kuko yagize kuba ambasaderi w’umuryango udaharanira inyungu ’Peace One Day’.

Usibye gukinira ikipe y’igihugu ya RDC,yakinnye mu ikipe ya AS Saint-Luc umwaka umwe kuva 2001 kugeza 2002 aho yahise yerekeza mu ikipe ya TP Mazembe.Yakinnye mu ikipe nkuru y’igihugu 2001-2015 akinamo imikino 61.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/01/2019
  • Hashize 5 years