Kicukiro:Umugabo arakekwaho kwica umugore we akoresheje isuka yo mu bwoko bwa majagu

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Kabera Govenor w’imyaka 50 wo mu mudugudu wa Nyacyonga akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga arakekwaho kwica umugore we witwa Mukeshimana Vestine w’imyaka 36 y’amavuko akoresheje isuka y’amenyo atatu izwi ku izina rya majagu agahita atoroka.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw avuga ko uyu mugabo yishe umugore we mu ijoro ryo ku wa 7 Ukwakira 2019 agahita aburirwa irengero.Gusa Kabera asanzwe afite urundi rugo mu karere ka Gicumbi aho bita Gishambashayo.

Harerimana F. Arsène,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagasa, yabwiye umunyamakuru ko uwo mugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we kuko basanzwe bari bafitanye amakimbirane, agahita acika.

Ati “Umugabo yishe umugore yamwishe ari mu ijoro mu ma saa saba, nta bantu babimenye, yamwishe amukubisa majagu. Ntiyigeze ataka ariko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Harerimana yasobanuye ko ubuyobozi bwari bwarafashe umwanzuro wo kubagabanya inzu bari bafite mu rwego rwo kubarinda ibyakomeza kubahuza.

Ati “Ubuyobozi bw’Akagari n’Umudugudu nyuma y’uko byanzuwe n’abunzi burababwira ngo umugore aherere aha, umugabo aherere aha. Umugabo yatorotse ariko aracyashakishwa.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye umunyamakuru ko amakuru y’uko uwo mugore yishwe ari impamo ariko ngo iperereza rirakomeje.

Ati “Icyo yamwicishije sinshobora kugisobanura nonaha, gusa yamwishe kandi iperereza ryatangiye arimo arashakishwa kuko yahise acika.”

Nyakwigendera ndetse na Kabera Govenor bari bafitanye abana batatu.

Kuri ubu umurambo we wajyanwe ku bitaro by’akarere ka Gasabo biri Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

JPEG - 38.1 kb
Nyakwigendera Mukeshimana Ari kumwe n’umugabo we,Kabera Govenor bikekwa ko ariwe wamwishe

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years