Kicukiro:Basobanuriwe inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

  • admin
  • 05/07/2017
  • Hashize 7 years

Abakorerabushake b’amatora bo mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro babwirwa inzira y’umusaraba abahungiye mu cyahoze ari Eto ubu ni muri IPRC Kigali banyuzemo n’uburyo batereranwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN).



Tariki ya 1 Nyakanga 2017 nibwo abakorerabushake b’amatora b’Umurenge wa Niboyi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyanza ya Kicukiro babwirwa amateka y’uburyo Abatutsi bishwe babanje gukorerwa iyica rubozo.

Sophie Musabeyezu umukozi wa Ibuka ukorera ku rwibutso rwa Nyanza yabwiye abakorerabushake b’amatora bo mu Murenge wa Niboyi ko tariki ya 11 Mata 1994 hari Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro kuko ariho bari bizeye umutekano kubera ko ariho ingabo z’umuryango w’abibumbye zari zaje kubungabunga amahoro zari zifite icyicaro, ariko banga kubarengera ahubwo babasiga aho kugira ngo interahamwe zibice.

Sophie yakomeje avuga ko mu Batutsi ibihumbi bine bari i Nyanza nta barenga ijana bashoboye kurokoka kuko interahamwe zabaga zagose impande zose.

JPEG - 142.4 kb
Abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza(1).JPG

Uyu mukozi wa Ibuka yavuze ko Abatutsi bahungiye muri Eto Kicukiro, bakihagera bitoyemo ubuyobozi kugira ngo basobanurire izo ngabo impamvu bahahungiye, basaba ko bacungirwa umutekano.

Tariki ya 11 Mata 1994 nibwo izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zahisemo gusiga abo batutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, gusa interahamwe zanze kuhabicira zihitamo kubashorera baberekeza i Nyanza ya Kicukiro.

JPEG - 263.1 kb
Abakorerabushake berekeza ku rwibutso rwa Nyanza.JPG

Sophie yagize ati”Interahamwe zabanje gukora inama y’aho zibatwara, bahagurutse Eto imvura igwa bagenda babashoreye babakorera iyicarubozo, Nyanza bahasanze interahamwe nyinshi n’abasirikare babanza kubabaza niba nta bahutu babarimo, hahaguruka batatu bari bafite indangamuntu zerekana ko ari abahutu nabo bahita babica kuko bari bazi ko ari Abatutsi, bari bagoswe bikomeye bitoroshye kwiruka kuko abasirikare babateragamo grenade bigeze saa moya z’ijoro interahamwe zimaze kunanirwa zasabye ikiruhuko, zabifataga nk’akazi umuntu akora akajya kuruhuka”.

Sophie yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR zaje zivuye ku i Rebero zatabaye bake bari bagihumeka zikajya no kuvura inkomere.

Batamuriza Christine umuyobozi ushinzwe ubureremboneragihugu mu Murenge wa Niyoboye yatangarije uyu munyamakuru ko igitekerezo cyo gusura urwo rwibutso cyaturutse ku buyobozi bushinzwe amatora maze abakorerabushake baragishyigikira.

Uyu muyobozi yagize ati “gusura uru rwibutso bigaragaza uruhare rwabo mu kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo ni ugutanga urugero no gusubiza icyubahjiro abishwe muri Jenoside no kwifatanya n’abababaye”.

JPEG - 228.9 kb
Mukotanyi Jackson nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.JPG

Mukotanyi Jackson w’imyaka 25 ubarizwa mu Murenge wa Niboyi Umurenge wa Niyoboyi yavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza yamenye ko agaciro k’umuntu gahenze. Mukotanyi yatanze ubutumwa ati “gupfa uzira uko waremwe ntibizongere, urubyiruko twazanye hano rurwanye ikibi rumenye ko umuntu ari nk’undi”.

Munezero Evageline umukorerabushatse w’amatora mu Murenge wa Niboyi nawe yavuze ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza asaba ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 11 na 57 biciwe mu mpande zitandukanye.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Nyanza, aba bakorerabushake baremeye umubyeyi warokotse Jenoside utuye mu Kagali ka Nyakabanda bamushyira ibikoresho bitandukanye mu rwego rwo kwifatanya nawe mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

JPEG - 142.4 kb
Abakorerabushake b’amatora b’Umurenge wa Niboyi

Yanditswe na Chief editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 05/07/2017
  • Hashize 7 years