Kicukiro:Abajura babiri barasiwe mu mirenge ibiri itandukanye bahita bapfa
- 21/08/2019
- Hashize 5 years
Abajura babiri barimo uwari uri kumwe n’abacukuraga inzu y’umukecuru w’imyaka 78 mu Murenge wa Masaka undi nawe yarashwe arimo ageragezaga kwambura mudasobwa umugenzi mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro barashwe barapfa.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri aribwo mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka abajura batatu batahuwe n’abaturage bacukura inzu y’umukecuru witwa Françoise Kankindi w’imyaka 78.
Abaturage bahise babavugiriza induru, abapolisi bari bacunze umutekano bahageze abo bajura babasumira bashaka kubatera ibyuma bacukuzaga n’imipanga, Polisi irasamo umwe abandi bariruka.
Uyu warasiwe i Masaka ngo nta byangombwa bimuranga yari afite gusa ngo ari hagati y’imyaka 25 na 27 y’amavuko.
Muri iryo joro kandi hari undi mujura wageragezaga kwambura umugenzi mu murenge wa Gatenga,Akagari ka Nyanza,mu mudugudu wa Murambi, muri aka karere n’ubundi,yarashwe arapfa nyuma yo kwiruka, ariko polisi yamuhagarika akabyanga.
Uyu musore bivugwa ko yari mu kigero nk’iki myaka 25 ngo yashatse kwiruka Polisi imusaba guhagarara aranga araraswa nawe ahita apfa.
Bivugwa ko uyu yarimo yambura uwitwa Gaspard Bazubagira wari uhise aho nk’umugenzi.
CIP Umutesi Marie Goretti,Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemereye umunyamakuru ko aribyo abo bajura barashwe mu masaha y’igicuku bahita bapfa.
It’ll be easier for them to
To
It will also
While picking a subject looks like a straightforward enough decision, it can be exceedingly tricky to
Academic writers are individuals who write on many different academic topics and https://www.europeanbusinessreview.com/7-best-dissertation-writing-services/ ideas.
find decent research paper issues whenever you are starting out.
help you get an idea of how well your document is doing and if there are areas that need to be enhanced.
develop a strong composition it requires time, planning and finally, a concerted effort with of the individual facets involved.
develop into part of a research group.
Ati “Abajura b’i Masaka bari bafite ibyuma [ama fer à beton] n’imihoro bacukuzaga inzu, baza biruka bashaka kurwana, umwe abangura icyuma nibwo bamurashe abandi bariruka. Uwo mu Gatenga we yanize umuturage amukubita hasi hanyuma ariruka bamusaba guhagarara aranga.”
Imirambo yabo yajyanwe ku bitaro bya Kacyiru mu karere ka Gasabo
CIP Umutesi yaburiye abantu bose bibwira ko bazabeshwaho n’iby’abandi ko bitazabahira, abasaba kubireka bagakura amaboko mu mifuka bakishakira ibyabo, anasaba abagerageza kurwanya inzego z’umutekano kubicikaho.
Chief Editor/MUHABURA.RW