Kicukiro : Umwarimukazi arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu akamwanduza SIDA

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umwarimukazi wo mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga akazi ko mu rugo akanamwanduza agakoko gatera SIDA.

Uyu mwarimukazi uri mu maboko y’ubutabera ashinjwa n’uyu muhungu umaze kugira imyaka 22, ko yamushutse agurisha imitungo yasigiwe n’ababyeyi be, amwizeza ko bazabana akaramata, noneho bakajya baryamana.

Uyu mwana watangiye ako kazi afite imyaka 14, yabwiye itangazaru uko uwo mwarimukazi yagiye amusambanya.

Yagize ati “Namaze umwaka ntazi uko icyumba cye gisa, gusa nyuma ni bwo yambwiye ngo nkinjiremo ampa inzoga, ndyamana nawe gutyo noneho mbura uko mbigenza bigakomeza gutyo.

Yongeyeho ko nyuma yaje kumubwira ko iyo nzu babagamo ari iy’abana be, ko yifuza ko bazubaka indi hafi aho, niko kujya kugurisha imitungo (isambu) yari yarasigiwe n’ababyeyi be bitabye Imana, miliyoni 5 Frw zavuyemo arazimuzanira.

Aho kuyubakamo inzu, uyu mwana avuga ko umwarimukazi yayoherereje abana be babiri barimo uba muri Kenya n’undi wo muri Malawi.

Umwana amaze kubona ko uwo mugore yamuhuguje imitungo, yahise atangira gushaka ibyangombwa byo kujya kumurega, abimenye ahita atoroka.

Igiteye agahinda, uyu musore yaje no kwisuzumisha asanga yaranduye agakoko gatera SIDA, agashinja uwo mugore ko ari we wamwanduje.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Umunyamakuru , ko uyu mwarimukazi yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, afatiwe mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.

Yagize ati “Yarafashwe mu cyumweru gishize, arimo arakurikiranwa n’Ubugenzacyaha aho akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kuba yarasambanyaga uriya mwana ataruzuza ubukure, kumwambura imitungo ku buryo bw’uburiganya no kumwanduza indwara zidakira.”

Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira barebe ko ibyo aregwa byatuma dosiye ishyikirijwa Ubushinjacyaha.

Chief editor

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years